Kuruyu wa Kabiri habaye intamabara ikaze yarimo ihuza umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ishigikiwe na leta ya Kinshasa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, saa 12:30pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kumunsi w’ejo hashize tariki 25/07/2023, habaye imirwano ikomeye yahuje umutwe w’inyeshamba wa M23 n’imitwe y’itwaje intwaro irwanira kuruhande rwa Guverinema ya Republika ya Demokarasi ya Congo (RDC). Ni mirwano yarimo ibera mubice bihereye muri teritware ya Masisi, muntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Nkuko ayamakuru twayahawe kuri Minembwe Capital News, nuko iyo mirwano yafashe umunsi wose aho byemejwe nabaturage baho hafi ko yatangiye amasaha yakare igeza kugicamunsi c’ejo kuwa Kabiri. Bakaba barimo guhanganira mugace ka Muyanga ndetse nomu Rushinga, ibi n’ibice biri muri Kausa na Kirolirwe muri teritware ya Masisi.
Mumakuru yizewe Minembwe Capital News dukesha abanywanyi bayo, baturiye ibyo bice nuko iyo mirwano yahesheje umutwe wa M23 kwigarurira ibice bya Rushinga na Muyanga birangira abo mwitsinda rya Wazalendo bahunze ibice biherereye muri Turo ndetse nugana impande zu muhanda munini uhuza Kitshanga na Goma.