
Gen Major Peter Chirimwami wigeze kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yitabiriye urubanza rwa ba Colonels babiri bashinjwa gusiga Bunagana mu maboko y’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23, Gen Peter Yitabiriye nk’umutangabuhamya.
Gen Chirimwami yahamagawe n’urukiko rwa gisirikare nyuma y’aho aba ba Colonels aribo : 1. Jean-Marie Ndiadia, wayoboraga Regiment ya 3412 yabaye i Bunagana , 2. Lobo Kamuhanda, wayoboraga Regiment ya 3307 yabaga muri Gisiza, bavuze ko ari we wabahaye ibwiriza ryo guhunga abarwanyi ba M23 nyuma y’aho babuze ibikoresho n’abasirikare babafasha kurwana numutwe wa M23.
Mubuhamya bwatanzwe bavuze ko Gen Chirimwami usigaye ayobora ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Ituri yatanze ubuhamya buvangavanze kandi burimo urujijo.
Uyu musirikare mu buhamya bwe, yabanje kuvuga ko atigeze aha Col Ndiadia na Lobo ibwiriza ryo kuva mu bice bayoboraga mu rwego rwa gisirikare, ahubwo ngo mbere y’uko imirwano yaje gukomera muri Bunagana, aba bari bamaze guhungira muri Kitagoma.
Gen Chirimwami kandi yagaragarije urukiko ko nta bubasha bwinshi yari afite mu karere ka Sokola II yayoboraga, kuko ngo uwari Umugaba Mukuru w’ingabo mu mwaka ushize , Gen Célestin Mbala yamuvugiragamo, akivanga mu nshingano ye.
Yasobanuye ko uwari Umugaba Mukuru kandi ari we wahaye aba ba Colonel ibwiriza ryo guhunga abarwanyi ba M23, nyamara ngo we Gen Chirimwami nta byo yari yamenyeshejwe.
Yageze aho yemera ko yatanze ibwiriza
Muri ubu buhamya burebure, Gen Chirimwami yageze aho yemera ko yatanze ibwiriza ryo guhunga Bunagana, ariko ngo yarihaye Colonel Buyira wari wungirije Ndiadia muri Regiment 3412 nyuma y’aho abayoboye bari bamaze guta abasirikare bayoboraga.
Gusa Col Ndiadia na Lobo bateye utwatsi ubuhamya bwa Gen Chirimwami, basobanura ko bavanye i Bunagana na Col Buyira, mu kwerekana ko batigeze bava muri iki gice mbere yo guhabwa ibwiriza.
Ikindi kidasanzwe Gen Chirimwami yavugiye mu rukiko ngo ni uko umwe muri aba ba Colonel baregwa yari afite umugambi wo kumwica, amutegeye igico hafi ya Kitagoma.




