I Arusha muri Tanzania, kuva kuri uyu wa Kane, tariki 23/11/2023, hari hateraniye i Nama igira iya 23 y’u muryango w’ibihugu by’Afrika y’iburasizuba (EAC). N’inama yahuje Abakuru b’ibihugu bihuriye muri uwo muryango n’abandi bayobozi batandukanye baje bahagariye i bihugu byabo.
Nk’uko iy’i nkuru tuyikesha urubuga rwa East African Community, rwatangaje ko muri iriya Nama higiwemo ibintu bitandukanye harimo ko barebeye hamwe n’u mutekano w’u Burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko uyu muryango bakiriye igihugu ca Somalia muri uyu muryango kije kigira igihugu cya Munani(8), ki kaba kije nyuma ya RDC. Uy’u muryango kandi wahaye ubutware u mukuru w’igihugu ca Sudan y’Epfo, Gen Salva kiir wa tsimbuye perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Evariste Ndayishimiye, atsimbuwe kuri uyu mwanya mugihe ingabo ze zoherejwe mu gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, zishinjwa gufatikanya na Wazalendo, FDLR na Wagner kurwanya M23.
Ib’i bihugu bigize u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC), birutana abaturage ndetse n’ubutunzi:
Dusanga
Kenya : ubutunzi 113.4 M naho abaturage ifite miliyoni 55
Tanzania : 75.7 M naho abaturage imiliyoni 67
RDC : 58.1 M naho abaturage ifite miliyoni 102)
Uganda : 45.6 M naho abaturage ifite miliyoni 48
U Rwanda : 13.3 M naho abaturage ifite miliyoni 14
Sudani y’Epfo : 12 M naho abaturage ifite miliyoni 11
Somalia : 8.1 M naho abaturage ifite miliyoni 18
Mugihe u
Burundi bwo butunze 3.1 M naho abaturage ifite miliyoni 13.
Bruce Bahanda.