Habonetse Umubembe urwanya ivangura n’akato gakorerwa Abanyamulenge muri RDC.
Ni Umubembe ufungiwe i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ari mu bafunzwe bazira ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC, niwe wabonetseho ku rwanya ivangura n’akato gakorerwa ubwoko bw’Abanyamulenge muri RDC, nk’uko iy’i nkuru ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga.
Bivugwa ko uwo Mubembe azwi ku mazina ya Mkangya Nyamachabo Microbe, avuka i Baraka ho muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Kuva mu ijoro rya raye rikeye, rishira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26/07/2024, iy’inkuru yakomeje kuvugwa kuri uyu Mubembe, ko ari we, wo mu bwoko bw’Ababembe wenyine wagaragayeho kurwanya ivangura n’akato gakorerwa Abanyamulenge bo mu Minembwe, kandi ko uwo Mubembe yahamije ko nta Munyamulenge wava mu Minembwe ngwabe yagera Uvira cyangwa Uvira.
Ndetse avuga ko igihe bishobotse Umunyamulenge akaba yagera muri ibyo bice ahita ahanishwa no kwicwa n’imitwe y’itwaje imbunda iheruka guhindurirwa izina, ihabwa kwitwa Wazalendo, ari yo yahoze yitwa Maï Maï.
Ibi byatangiye ku vugwa nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize, uyu Nyamachabo Microbe n’abandi bane bareganwa bari bitabye urukiko rwa gisirikare aho barimo bashinjwa kwifatanya na AFC ya Corneille Nangaa.
Uru rubanza ruregwamo abantu 25 barimo n’abayobozi bo muri AFC, nka Corneille Nangaa, Gen Sultan Makenga, Berterand Bisimwa n’abandi.
Umwe mu Banyamulenge uturiye imisozi miremire y’Imulenge, yanditse ubutumwa bwanditse ahamya ko Microbe Nyamachabo ari umuntu mwiza ku Banyamulenge, kandi ko haribyo yagiye afasha aba Banyamulenge mu bihe byashize.
Yagize ati: “Ndamuzi ni Umubembe wo munzu y’Abasimukindji ni mwene se wabo na Kibukira Mtetezi Trésor, bakomoka muri Secteur y’Itombwe. Uwo twagiye dufashanya kandi haribyo yagiye afasha Abanyamulenge mu bikorwa byo gushakisha amahoro.”
Yunzemo kandi ati: “N’umugabo w’ubatse, yanagize uruhare mu kudufasha kugaruza abantu bacu bagera kuri 53 bari barajanywe amatekwa igihe akarere kacu ka Bibogobogo kari karatewe n’abanzi b’amahoro.”
MCN.