Hafashwe umunyarwanda wari umaze imyaka irenga 20 yihishe mu mwobo kubera ko yakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwitwa Ntarindwa Emmanuel, wafatiwe mu karere ka Nyanza, nk’uko iy’inkuru tuyikesha igitangaza makuru cyandikirwa mu Rwanda cya IGIHE.
Kivuga ko Ntarindwa Emmanuel yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo mu nzu iherereye i Nyanza.
Gikomeza kivuga ko uwo mwobo ko wari waracukuwe na Ntarindwa ubwe wenyine.
Ki kanasobanura ko umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye iki kinyamakuru cya Igihe ko uyu mugabo yafatanywe na Mukamana Eugénie wari umaze iyi myaka yose amucumbikiye kandi azi ibyaha yakoze.
Ibyo bibaye mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ukuva ku itariki ya 07/04/2024 nibwo kwibuka ku nshuro ya 30 byatangiye.
MCN.