Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC
Amakuru ava mu bice byo muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko muri ibyo bice hadutse imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abasirikare bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Iyi mirwano nk’uko amakuru abivuga yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2025.
Bikavugwa ko yabereye neza ku kiraro cya Luzinzi gihuza ibice byo muri grupema ya Kashozi n’ibya Kabembe muri teritware ya Walungu.
Iki kiraro agace kibarizwamo neza ni aka Butuzi, kari hafi n’umujyi wa Kaziba ugana mu misozi ya Rurambo muri teritware ya Uvira.
Ihuriro ry’ingabo za RDC n’izo zateye AFC/M23/MRDP kuri kiriya kiraro, ariko ibi ntibyabujije ko uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP uha isomo ruriya ruhande rwa Leta rwabashotoye.
Usibye kubakubita bakabahashya, banabambuye bimwe mu bikoresho bya gisirikare bakoreshaga babarasaho. Birimo imbunda n’amasasu ndetse n’ibindi bikoresho bikoreshwa mu itumanaho.
Iyi mirwano ije ikurikira indi iheruka kuba mu cyumweru cyo hirya, aho na yo yahuzaga izi mpande zombi mu misozi iherereye hafi n’umujyi wa Kaziba.
Kugeza ubu uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP uracyagenzura igice cyose cya Kaziba, inkengero zayo no mu bindi bice byabereyemo imirwano ukageza za Luhwihinja werekeza ku misozi ya Rurambo.
Amakuru akomeza avuga ko iyi mirwano yatumye haba guhunga kw’abaturage baherereye muri ibyo bice. Binavugwa ko bahungaga berekeza mu tundi duce twaho hafi dutekanye.
Gusa, ahagana isaha z’umugoroba, AFC/M23/MRDP yari yamaze kuhagarura ituze.