Hafsa wa Muammar Gaddafi yarekuwe nyuma y’uko yaramaze igihe afunzwe
Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’igihugu cya Liban bwarekuye Hannibal Gaddafi, umuhungu wa nyakwigendera Moammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, nyuma yo kumara imyaka 10 afunzwe.
Nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano ndetse n’umwe mu bagize itsinda ry’abamwunganira mu mategeko, Hannibal yarekuwe nyuma yo gutanga ingurane ingana na900,000. Yari afunzwe akekwaho kugira uruhare mu guhisha amakuru ku buryo umuyobozi w’idini ry’Abashia muri Liban, Imam Moussa al-Sadr, yabuze mu 1978 ubwo yari muri Libya.
Hannibal Gaddafi yari yafashwe mu 2015, ubwo yashimutwaga muri Syria akajyanwa muri Liban, aho yaje gufungwa n’ubutabera bushinja ubufatanyacyaha mu ibura rya al-Sadr.
Irekurwa rye rije mu gihe igihugu cya Libya ndetse n’abayoboke ba Gaddafi bakomeje gusaba ko arekurwa, bavuga ko afunzwe binyuranyije n’amategeko kandi ko nta ruhare afite mu byabaye.
Ibura rya Imam Moussa al-Sadr rikomeje kuba ikibazo gikomeye mu mubano wa Libya na Liban, ndetse riri mu byahanganishije ibihugu byombi.







