• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hagaragajwe akarengane Abatutsi b’Abanyekongo bakorerwa na FDLR izwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya leta ya Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
June 13, 2024
in Regional Politics
0
Hagaragajwe akarengane Abatutsi b’Abanyekongo bakorerwa na FDLR izwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya leta ya Kinshasa.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hagaragajwe akarengane Abatutsi b’Abanyekongo bakorerwa na FDLR izwiho gukorana byahafi n’igisirikare cya leta ya perezida Félix Tshisekedi, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nibyaragajwe n’umuryango wa Never Again Rwanda, uvuga ko FDLR n’indi mitwe ikorana nayo mu gufasha ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ku rwanya M23, yakoreye ubugizi bwanabi Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ibashinja gukona na M23.

Bikubiye muri raporo Never Again Rwanda yakoze mu mwaka w’ 2023, iyo raporo ikaba yasohotse ku ya 12/06/2024, yagaragaje ko ibitero byakorewe aba Banye-kongo byaranzwe n’ubwicanyi, kubasambanya ku gahato, kubatwikira inzu, gusahura imutungo yabo ndetse no gutangaza imvugo zibibasira.

Wagize uti: “Ibi bitero byaranzwe n’ubwicanyi, kubasambanya ku gahato, gutwika amazu, gusahura amatungo yabo n’ibikangisho by’urwango. Amagana y’imiryango y’Abatutsi yahunze muri teritware ya Masisi na Rutshuru, ijya mu nkambi hafi ya Goma, ariko naho ishobora kugerwaho n’inyeshamba.”

Umuryango Never Again wasobanuye ko ubuzima bwabo bwagiye mu kaga cyane mu ntangiriro za 2023 ubwo umutwe wa M23 wamburaga ingabo za RDC ibice bitandukanye.

Mu kwezi kwa Kane, imitwe ya Wazalendo ikorana na FDLR yishe Abatutsi 18 mu bice byo muri Grupema ya Tongo na Mupfunyi-Shanga, muri Masisi, isahura n’inka zabo.

Nk’uko yakomeje ibivuga n’uko mu kwezi kwa Kabiri 2023 ubwo M23 yafataga Kitchanga, FDLR, Maï Maï n’ingabo za RDC bagabye igitero ku nkambi hafi yo mu gace ka Katoyi, Muheto na Ikobo. Aho ngo bahatwitse inzu zirenga 100, bica Abatutsi barenga 20, bashimuta 13, abandi 2000 barahunga. Hari nababuriwe irengero nyuma y’iki gitero.

Uyu muryango watangaje ko ibi bikorwa by’u bugizi bwa nabi byiyongeraho iterabwabo Abatutsi b’Abanyekongo bashyirwaho n’abasirikare ndetse n’abapolisi ba leta, bababwira ko bakorana na M23. Ibi byatumye bamwe muri bo bafungwa, batotezwa mu bigo bya gisirikare, abandi baburirwa irengero.

Uyu muryango watanze uregero rw’abasore batanu bakoreraga ku kigo gitunganya amazi cya Mwanza batawe muri yombi n’abasirikare tariki ya 24/02/2024, bashinjwa kuba abarwanyi ba M23. Aba ni Byiringiro Kennedy, Irumva Steve, Benze Mudari, Zirimwabagabo Sambibe na Nizeyimana Callixte.

Hari umushumba witwa Kazungu uyu muryango uvuga ko yiciwe na FDLR mu gace ka Bihambwe tariki ya 25/02/2024, izi nyeshamba zitwara Inka yari aragiye , zisambanya uwitwa Nzayisenga Ziragora mu isambu mu gace ka Ngungu, zitwara Inka ze.

Uwo munsi, abarwanyi ba Nyatura CMC ya Domi hamwe n’Ingabo za FARDC batera ikusanyirizo ryamata ry’ishyirahamwe Acogenok muri Luhonga.

Mu mpera z’uku kwezi, Inyeshamba za Nyatura CMC zateye agace ka Kaniro, zitwara Inka zirenga 1500, gusa zimwe muri zo zabohojwe na M23, nyuma y’imirwano yahanganishije impande zombi.

Hagati mu mwaka w’ 2023, nk’uko uyu muryango wabivuze , ofisiye ukomeye muri Nyatura CMC yasohoye indirimbo yise ‘Abatutsi ni imbwa,’ ashimira abagabye igitero ku Batutsi muri Masisi na Rutshuru. Hari amakuru avuga ko yishe umushumba amuhoro ubwoko bwe.

Mu bice FDLR igenzura, yakomeje gutoza abana kwanga Abatutsi ndetse no kubagirira nabi. Ibi byashimangiwe na video yasohotse muri uko kwezi, aho bitaga Abatutsi ‘inyenzi.’ ibi byose byagize ingaruka zirimo kubagabaho ibitero no kwangiza imutungo wabo.

Mu gihe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira Abanye-kongo b’Abatutsi, kugeza mu mpera za 2023 abagera kuri miliyoni imwe bahungiye mu bihugu bituranye na Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku bw’u mutekano wabo.

           MCN.
Tags: AbatutsiBakorerwa akarenganeMasisiRdc
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Umugaba mukuru w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Goma, menya ibyarwo.

Umugaba mukuru w'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagiriye uruzinduko rudasanzwe i Goma, menya ibyarwo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?