Hagaragajwe impamvu ikirunga cya Nyiragongo cyo ngeye gutera ubwoba abagituriye.
Ahagana ku wa Gatanu tariki ya 21/06/2024 igihe c’isaha n’ebyiri n’igice nibwo hagaragaye ibishyashi by’umuriro mu gasongero kiki runga cya Nyiragongo, maze bitera ubwoba abaturage ba Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi byanemejwe na komite nyobozi y’ikigo gishinzwe iby’ibirunga ikorera i Goma(OVG), nyuma ndetse iyi komite iza kugira nibyo itangaza ku wa Gatandatu w’ejo hashize.
Nk’uko iyi komite yaje kubitangaza yavuze ko kuri ubu bikigoye kumenya neza imiterere ya Nyiragongo na Nyamuragira uko ihagaze, bitewe n’impinduka nshyasha zagaragaye kuri ibyo birunga.
Yagize iti: “Kuri ubu biragoye ko twahita dutangaza uko imiterere y’iki kirunga ihagaze, ndetse n’icya Nyamuragira.”
Iyi komite yaje nogutanga umucyo igaragaza ko hashizweho komisiyo yiga kuri iki kibazo, kandi ko iyo komisiyo yahawe gukora ijoro na manywa mu minsi itatu, nyuma bakazabona gutangaza uko ibi birunga bihagaze.
Byasobanuwe ko iyo komisiyo izasesengura amakuru y’imbitse uko iki kirunga gihagaze mu buryo bwose.
Ibyo bibaye mu gihe iki kirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka kuya 22/05/2021 aho cyanasenye ibice bigera ku 17 byo muri Goma. Muri icyo gihe abantu ibihumbi barahunze harimo n’abapfuye.
MCN.