Hagaragajwe ko Abanyekongo bize n’abatarize batizera kimwe ku ngamba zifatwa na perezida Félix Tshisekedi zo kurwanya M23.
Ni bikubiye mu butumwa bwatanzwe n’abashakashatsi b’ikigo mpuzamahanga cya Berci, Ebuleti na Gec (Congo study group) cyo muri Kaminuza ya New York ho muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubwo butumwa bwatanzwe n’iki kigo cyabashakashatsi bugaragaza neza ko Abanyekongo 54% batizera ingamba Tshisekedi Tshilombo afata zo ku rwanya umutwe wa M23.
Intambara igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, (FARDC) kirimo yo kurwanya M23, cyayitangiye ahagana mu mpera z’u mwaka w’ 2021. Kuri ubu uyu mutwe wa M23 kirwanya uragenzura igice kinini cyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru iherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Iyi ntambara ikaba yarubuye mu gihe perezida Félix Tshisekedi yari amaze amezi atandatu ashize iyi Ntara ya Kivu Yaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, agamije kugarura byibuze umutekano muri izi Ntara, binyuze mu gutsinsura imitwe y’itwaje imbunda.
Muri ubu bushakashatsi aba bukoze bavuga ko Abanyekongo bagera ku 1.788 babajijwe muri uyu mwaka w’ 2024, basubije ko nta cyizere bafitiye perezida Félix Tshisekedi mu byemezo afata byo kurwanya M23.
Bamwe muribo basubije bagaragaje ko icyizere bafitiye Tshisekedi kingana na 3% , abandi bavuga ko icyizere bamufitiye kingana na 48% harimo n’abandi bavuze ko icyizere bamufitiye kingana na 49% abandi barifata banga gusubiza.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko Abanyekongo 55% batuye mu mijyi bagaragaje ko badafitiye icyizere icyerekezo Tshisekedi afata ku kurwanya m23, mu gihe abandi bo mu cyaro bafite icyizere kingana na 55,94%.
Abize mu mashuri yisumbuye na kaminuza bagera kuri 49% bagaragaje ko badafitiye Tshisekedi icyizere, mu gihe abatarize mu mashuri yisumbuye bo bagera kuri 65% bagaragaje ko bamufitiye icyizere.
MCN.