Hagaragajwe ko umugore wa perezida w’u Bufaransa yagize ihungabana, havugwa n’icyarimuteye
Umukobwa wa Brigitte Macron(muka perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa), yabwiye urukiko rwo muri iki gihugu cye, ruherereye i Paris ko “itotezwa rishingiye ku gitsina rikorerwa nyina” ku mbugankoranyambaga ryagize ingaruka ku buzima bwe no ku mibereho ye.
Ku wa kabiri tariki ya 28/10/2025, nibwo uyu mukobwa yabwiye urukiko rw’i Paris ko mama we yagize ihungabana.
Asobanurira urukiko ko iri hungabana nyina yagize ryavuye kubyo yagiye yumvira ku mbugankoranyambaga.
Ni mu gihe hari abamushinja kwihinduza igitsina, bakavuga ko ari umugabo wihinduje kuba umugore.
Uyu mukobwa yabivuze ku munsi wa nyuma w’urubanza ruburanishirizwamo abantu 10 bashinjwa gukwirakwiza biriya bihuha bivuga ko Brigitte Macron yihinduje igitsina.
Umukobwa wa Brigitte Macron uvuga ibi, yitwa Tiphaine Auzière, afite imyaka 41 y’amavuko. Bivugwa ko mama we, Brigitte Macron yamubyaranye n’undi mugabo, mbere y’uko yubakana na Emmanuel Macron uyoboye u Bufaransa kuri ubu.








