Hagaragajwe uburyo butatu bwafasha abantu kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.
Ni uburyo butatu bwashinzwe hanze n’abashakashatsi, bufasha abantu kwisuzuma, batagendeye ku biro.
Imyitozo ngororamubiri, gutera k’umutima n’imbaraga umubiri ukoresha bishobora guhindura byinshi ku buzima bwawe kurusha uko byari bimeze mbere.
Gukora siporo ni kimwe mu bintu by’ingenzi ugomba kwitaho ndetse bigufasha kubungabunga ubuzima bwawe bwo mu mutwe n’ubw’umubiri. Nubwo abenshi bakoresha ibipimo byo gusuzuma uko bahagaze , urebye si byo byiza byo kwifashisha, cyane ko bitagagaragaza neza niba ubuzima bwawe buzira umuze.
Mu busanzwe, amagufwa y’umuntu agira ibiro byinshi biruta iby’inyama ze. Bivuze ngo niba ukora imyitozo ngororamubiri myinshi y’imbaraga, ibiro bizakomeza kwiyongera ko ubunini bw’u mubiri budahuye n’uko ubuzima bw’umuntu bihagaze.
Uwitwa Lee Stoner, Umwalimu w’ungirije mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri muri Kaminuza ya North Carolina iri muri Chapel Hill yagize ati: “Ubuzima bwiza ni bwo bw’ingenzi kuruta kubyibuha ku buzima bw’umutima wawe n’imikorere y’umubiri wawe, bikaba byagufasha kugabanya ibyago byawe byo kumenya ibyago byawe byo kurwara no gupfa.”
Ubu ni uburyo wakwifashisha mu gusuzuma umubiri wawe.
Hari uburyo bwizewe bwo gupima ugutera k’umutima, aho wambara isaha igezweho ikakwereka uko igipimo gihagaze mu gihe cy’amasegendo 15. Bigufasha kumenya uko ubuzima bw’umutima wawe buhagaze mu munota umwe, kuko iyo ukora neza, mu masegendo 60 utera inshuro ziri hagati ya 60 na 80.
Abashakashatsi bagaragaza ko iyo umuntu amenyereye imyitozo ngororamubiri nko kwiruka, mu gihe aruhuka, umutima we ushobora gutera inshuro ziri munsi ya 60 mu munota. Bagira inama abafite imitima itera izirenga 80 mu munota ko batangira kwitoza iyi myitozo.
Christophe Lundstrom, Umwalimu mu bijyanye na siporo n’imyitozo ngoraramubiri muri Kaminuza ya Minnesota yavuze ko uko umubiri urushaho gukomera, nugutera k’umutima wawe ari ko ugenda ugabanuka bijyanye n’urugero rw’imyitozo ngororamubiri ukora.
Dr Lundstrom yavuze ku bundi buryo bwitwa RPE(Rated Perceived Exertion) umuntu yifashisha kugira ngo amenye imbaraga agomba gukoresha mu gihe ari mukazi.
Bukoreshwa mu gihe cy’imyitozo ngoraramubiri, hifashishijwe kubara kuva kuri 0 kugeza ku 10(nk’urugero mu gihe usimbuka cyangwa utera pompage). Yagaragaje ko ari uburyo bwiza bwo gukurikirana imikorere y’umubiri umunsi ku wundi.
Jamie Carbaugh ni umutoza w’imyitozo ngororamubiri akenshi ukorana n’abantu bakuze cyane. Yavuze ko ari byiza ko wajya wimenyereza gukora siporo kugira ngo umenyereze umubiri wawe gukora neza no gukomera.
MCN.