Hagaragajwe uburyo bwa fasha abantu kwiteza imbere.
Ubu ni uburyo bwa fasha abantu kwihutisha inzira yo kugera ku iterambere byihuse.
Icya mbere wa kwizigamira:
Ubukungu burubakwa, bugakusanywa, kandi bigakorwa binyuze mu bwizigame. Iyo uri umuntu uhora usesagura amafaranga yose ubonye, udashoboye gufata ayo ubonyeho ngo uyubakire umushinga runaka mu gihe kiri imbere, biba bigoye ko uzigera ugera ku nzozi zawe kuko nta buryo bwo kwizigamira.
Biba byiza kwishimisha, cyane ukiri muto, ukaba watembera ukamenya uko abandi babayeho. Gusa kubikora utizigamira ni ikintu gishobora kugushyira mu bibazo.
Bisaba kandi ko wiga ibintu byinshi:
Iyo ukiri muto, kenshi hari ubwo uba utazi ibyo ukunda, rimwe na rimwe ntunamenya ibyo ushaka kugeraho. Kimwe mu bishobora kugufasha ni ukwiga ibintu byinshi bishoboka, kandi ukabikora utavanguye kuko kimwe mu byo wize ari kiba gishobora kuzagufasha.
Niba ufite amahirwe yo kwiga imodoka wabikora, yaba ‘piano’ ntuyisubiza inyuma, gushushanya ukagerageza. Kugira ubumenyi ku bintu byinshi ni kimwe mu bintu bishobora kugufasha gutera imbere kuko bihuza n’abantu benshi, bigatuma wubahwa n’abandi bityo kubona inshuti nziza bikaba byakoroha, waba ushaka gukorana nabo ubucuruzi ubwo ukaba ubonye inzira yoroshye.
Ikindi n’uko mu bumenyi ufite ari naho kenshi uzakura ibyo uzakora, kandi ibyo bikaba byorosha mu gihe uzi ibintu byinshi kuko bituma ugira amahitamo menshi.
Koresha ikoranabuhanga:
Isi turi kuganamo ni ikoranabuhanga. Inzego zose watekereza zirimo ikoranabuhanga ari nayo mpamvu nawe udashobora gusigara inyuma muri uru rwego. Ni ingenzi kwihugura kuri iyi ngingo, ukamenya aho ikoranabuhanga rigeze, ukanareba niba hari umusaruro waribyaza.
Urebye nkubu ubwenge bw’ubukorano ni ikoranabuhanga rigezweho. Aho rero nku kiri muto, agomba kumenya ibyingenzi bijyanye naryo, byaba na ngombwa ukareba niba nawe utaribyaza umusaruro n’ubwenge.
Kwita kubuzima bwawe:
Igishoro cya mbere uzigera ugira mu buzima bwawe ni umubiri wawe, kandi kuwurinda ibiwangiriza nicyo kintu cyiza wakwikorera kurusha ibindi byose niyo mpamvu ari ingenzi kugenzura cyane ingano y’ibiyobwenge ukoresha, ibyaba ngombwa ukabireka burundu.
Ibi kandi bijanye no gukora siporo, kurya neza, kuruhuka bihagije n’ibindi byose biguha amahirwe yo kwita ku mubiri wawe. Kugira ubuzima bwiza, nicyo gishoro cya mbere gifite agaciro.
Gerageza kugira imishinga ukora:
Nta gihe na kimwe uzigera wicara ngo ubone ibintu byose biri ku murongo nk’uko ubishaka, nibinabaho ntibizamara igihe kinini. Niyo mpamvu ugomba guhora ugerageza ibintu bitandukanye, ugatinyuka ugashora imari, ukemera kwigira ku makosa ushobora gukora, mbega ukaba uri gukora ibintu, aho kuba wa muntu utegereza amezi menshi kugira ngo uzagire icyo wikorera.
Gusa aha ni ukwibuka ko atari ugukora ibije byose, ahubwo bisaba kwitegereza ukareba neza ibishobora gutanga umusaruro n’ibishoboka.
Ugomba kwakira inama z’abafite ubunararibonye:
Niba ukiri muto, hari amahirwe menshi ko utazi ibintu byinshi mu buzima kuko nyine ukiri muto. Ni ngombwa rero kwitoza kwiga, kandi ntiwige gusa ibijyanye n’ibyo ukora, ahubwo ukiga n’ibindi by’ingenzi mu buzima nk’imitekerereze y’abantu, uburyo bwo kuyobora abantu, uburyo bwo gukorana n’abandi n’ibindi bitandukanye.
Mu Isi ya ‘internet,’ ubu bumenyi ushobora kububona byoroshye binyuze mu bitabo, n’ibindi.
MCN.