Hagaragajwe Uburyo u Burundi Bwashyigikiye FDLR mu Gutoza Imirwano Nyatura muri Kivu Yaruguru
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Col. Bahati Musanga Erasto, yahishuye amakuru akomeye agaragaza uko Leta y’u Burundi yagize uruhare mu gutoza imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), binyuze mu kohereza abarimu bo gufasha umutwe wa FDLR guha imyitozo abarwanyi ba Nyatura, baje no kwitwa Wazalendo.
Ibi Guverineri Bahati yabigarutseho mu kiganiro cyabaye nyuma y’umwaka umwe umutwe wa AFC/M23 ufashe umujyi wa Goma, wahoragamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.
Guverineri Bahati yavuze ko ubwo AFC/M23 yafataga Goma, abarwanyi ba Wazalendo benshi bahungiye mu Burundi, n’ubwo bari basanzwe bahembwa amafaranga agera ku madolari ibihumbi bitanu (5,000$) buri kwezi. Yatangaje ko ayo mafaranga bayakoresheje bagura ubutaka mu Burundi, aho kuyashora mu mujyi wa Goma cyangwa mu bindi bice bya RDC.
Yagize ati: “Ntushobora kumbwira ko umuntu wavukiye i Goma, Masisi, Rutshuru cyangwa Kalehe, aho twafataga Goma, ahitamo guhungira mu Burundi, nyamara atarigeze agura ubutaka hano iwabo. Tshisekedi yahaye iyi mitwe amafaranga, buri wese ahabwa $5,000 ku kwezi, ariko aho kugura ubutaka i Goma, babugura mu Burundi.”
Yakomeje asobanura ko iyo myitwarire ifite imizi mu ngengabitekerezo y’ivanguramoko imaze imyaka irenga 12 ikwirakwizwa n’u Burundi bufatanyije na Leta ya Kinshasa, igamije kubiba urwango n’amacakubiri mu Banye-Congo, cyane cyane abavuga Ikinyarwanda.
Ati: “Babigishije ko mu Burundi ari ho bahurira n’abo bita Aba-Bantu, ko Leta y’u Burundi igizwe n’Abahutu bihuje, kandi ko bafatanyije bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda. Ibi ni ivanguramoko rikomeye cyane riri kwigishwa abaturage.”
Guverineri Bahati yagaragaje ko iyi ngengabitekerezo y’urwango n’ivangura idatandukanye n’amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko ari politiki iteje akaga gakomeye ku mutekano n’imibereho y’abaturage bo mu karere.
Yongeyeho ko uyu mugambi utari mushya, kuko kuva mu 2014 Leta y’u Burundi yohereje abarimu mu duce twa Bukombo na Tongo, muri Teritwari ya Rutshuru, bafatanyije n’umutwe wa FDLR mu gutoza urubyiruko rwo mu mitwe ya Nyatura, baje kwiyita Wazalendo.
Ati: “Mu 2014, bohereje abarimu b’Abarundi muri Bukombo na Tongo, bifatanya na FDLR, batoza urubyiruko rwa Nyatura na Wazalendo. Ni umushinga w’igihe kirekire. Bateguye gahunda yo kwigisha ivanguramoko, bagabanya abantu mu byiciro by’Aba-Bantu n’Aba-Nilotike.”
Mu gusoza, Guverineri Bahati yatangaje ko ihuriro rya AFC/M23 ryiyemeje kurwanya uwo mugambi wose ushingiye ku ivanguramoko, binyuze mu kwigisha Abanye-Congo ukuri no kubibutsa ko ivanguramoko n’urwango byangiza sosiyete aho kuyubaka. Yavuze ko hari icyizere kuko bamwe mu bari barabigishijwe ayo macakubiri batangiye kubona ko babeshywe, bityo bakiyemeza guharanira amahoro n’ubumwe bw’Abanye-Congo bose.






