Hatoraguwe imirambo 11 mugace ka Rubona aha heruka kubera imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’imitwe ishigikiwe na Guverinema ya Kinshasa.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 16/07/2023, saa 8:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
N’imirambo yatoraguwe Kuri iki Cyumweru, itariki ya 16/07, yatoraguwe ari imirambo 11 ku musozi wa Rubona, muri Cheferie ya Bwito, homuri teritwari ya Rutshuru.
Iyi mirambo itoraguwe nyuma y’imirwano yabaye kuruyu wa Gatandatu hagati ya M23 na Mai-Mai, Nyatura ndetse na Wazalendo .
Kuruyumunsi kandi inyeshyamba za M23 zavuye mu mujyi wa Bukombo, nimugihe bari baheruka kuhigarurira bahambuye imitwe y’inyeshamba ishigikiwe n’a Guverinema ya Kinshasa.
Nyuma y’iyi mirwano iheruka, muribyo bice nibwo mu gitondo cyo kuriki Cyumweru hagaragaye imirambo nk’uko byemezwa na sosiyete sivile ya Bukombo.
Aya makuru avuga ko abo bishwe bari mu urubyiruko rwa bagize itsinda rya Wazalendo bakaba baguye mumirwano ubwo bahanganaga n’inyeshyamba za M23 mu midugudu ya Kojo, Kijugu, Tongo, ndetse na Kahembe, homuri Groupement ya Bukombo nk’uko bivugwa nabari muribyo bice.
Ibi nibice byari byigaruriwe n’inyeshyamba za M23 mu minsi itatu ishize y’imirwano.
Amakuru amwe avuga kandi ko Umudugudu wa Kashovu, wo muri Groupement ya Bukombo waba waratwitswe ugakongoka burundu mu gihe cy’imirwano.
Imiryango amagana yo mu mudugudu wa Bukombo, Teritwari ya Rutshuru yahunze kuva ku wa Gatatu, itariki 12/07, yerekeza mu Mugace ka Mweso, muri teritwari ya Masisi muntara ya Kivu y’Amajyaruguru.