Hagati ya Newcastle na Isak Rurageretse – Impagarara mu Isoko rya Transfer.
Umukinnyi mpuzamahanga w’Ubusuwede ukomoka ku babyeyi b’Abanya-Eritrea, Alexander Isak, ari mu ntambara ikomeye na Newcastle United nyuma yo gutangaza ko atazongera gukinira iyi kipe. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bikomeye nka The Sun na The Mag, Isak yamaze gufata icyemezo cyo gusohoka, ndetse n’iyo isoko ryo kugura no kugurisha rifungwa, ngo azakomeza kwanga kugaruka mu kibuga ari kumwe na Newcastle.
Liverpool niyo iri ku isonga mu makipe amushaka, ikaba yaratanze miliyoni £110, ariko Newcastle ikanga kuyemera, isaba miliyoni £150 kugira ngo imurekure. Ibi byatumye umwuka urushaho kuba mubi, kuko Isak amaze igihe akora imyitozo wenyine, atari kumwe n’abandi bakinnyi.
Abayobozi ba Newcastle bavuga ko badashaka kumurekura nta musimbura uboneka, mu gihe abafana batangiye gutakaza icyizere ku kuba ashobora kongera gukinira iyi kipe. Ku rundi ruhande, Liverpool iracyafite icyizere cyo kumwegukana mbere y’uko Premier League itangira.
Bizasobanuka mu minsi mike iri imbere, ariko ikigaragara ni uko hagati ya Newcastle na Isak rugeretse, kandi icyemezo cya nyuma gishobora guhindura isura y’uyu mwaka w’imikino.