Hagati y’ingabo za Israel n’umutwe wa Hezbollah, havuzwe intambara karundura.
Igihugu cya Israel cyavuze ko ingabo zayo zateye ibisasu bikomeye mu majyepfo ya Lebanon, ngo bigamije gushwanyaguza ibibunda by’abarwanyi ba Hezbollah mu rwego rwo gukumira ibitero by’uwo mutwe , mu gihe uyu mutwe na wo warasaga ibisasu byo kuzimya iby’igisirikare cya Israel.
Ibisasu birimo n’iby’indege z’igisirikare cya Israel byarashe ku bubiko bw’intwaro za rutura z’umutwe wa Hezbollah bivugwa ko ufashwa na Iran, aho bitero byabaye kuva mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25/08/2024.
Umutwe wa Hezbollah watangaje ko abarwanyi batatu biciwe muri ibi bitero by’igisirikare cya Israel, cyarashe ibisasu byinshi mu majyepfo ya Lebanon.
Hezbollah kandi ivuga ko yabashije kuzimya rocket 320 ndetse inarasa zimwe muri drones z’igisirikare cya Israel, unatangaza kandi ko wivuganye umwe mu basirikare bakomeye bo wo muri Israel.
Igisirikare cya Israel na cyo cyemeje ko umwe mu basirikare barwanirira mu mazi yiciwe muri ibyo bitero bavuga ko batangije byo gusenya intwaro za Hezbollah.
Kuri iki Cyumweru kandi hiriwe hariho gusubizanya mu kurasa ibisasu hagati ya Israel na Hezbollah, dore ko uko igisirikare cya Israel cyohererezaga ibisasu, Hezbollah na yo yoherezaga ibyo kubizimya.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zitangaza ko ziri gukorana na Israel mu rwego rwo kwirinda ko uyu mwuka na wo wazamura impungenge ku yindi ntambara ikomeye.
Igitero cya Israel cyatangiye mu gitondo cya kare ahagana saa kumi zo muri iki gihugu, kikaba kibaye icya mbere gikomeye hagati ya Israel na Hezbollah kuva muri 2006.
Igisirikare cya Israel cyatangaje ko indege z’intambara zigera mu 100 zashwanyagujwe ndetse n’ibiasasu bya rocket bibarirwa mu bihumbi 40 mu majyepfo ya Lebanon.
Umuvugizi w’igisirikare cya Israel, bwana Rear Admiral Daniel Hagari yatangaje ko ibitero byabaye nyuma yo kubyitegura bihagije mu kirere kifashishwa na Hezbollah mu bitero byayo.
MCN.