Hahishuwe ibyo igihugu cya Koreya ya Ruguru gitegura gukora, mu gihe Donald Trump yotsinda amatora.
Igihugu cya Koreya ya Ruguru kirashaka gutangiza ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku mbunda za kirimbuzi mu gihe Donald Trump yotsinda amatora ateganyijwe kuba mu mpera z’u mwaka turimo, nk’uko ibi byatangajwe n’ibiro ntara makuru bya Bongereza( Reuters).
Ibi biro ntara makuru bya Bongereza, bivuga ko byahawe amakuru n’umudiplomate uheruka guhunga igihugu cya Koreya ya Ruguru.
Uwo mu diplomate wahunze igihugu cya Koreya ya Ruguru yitwa Ri II Gyu, akimara guhunga byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku migabane y’isi.
Ubwo uyu mudiplomate yakoraga ikiganiro cye cya mbere n’itangazamakuru yashyize u Burusiya, Amerika n’u Buyapani nk’ibikorwa by’ibanze bya politiki y’ububanyi n’amahanga muri uyu mwaka na nyuma yawo.
Uyu rero, yaje guha ikiganiro Reuters ayibwira ko igihugu cya Koreya ya Ruguru gikomeje kugirana umubano mwiza n’u Burusiya ko ndetse kinategura kuzagirana ibiganiro na Trump mu gihe yozotsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Anavuga kandi ko aba diplomate ba Koreya ya Ruguru bari gutegura ibyuyu mugambi, hagamijwe gukuraho ibihano kuri gahunda z’imbunda zabo, kuvanwaho igitutsi ko ari umutera nkunga w’iterabwoba no kongera kubona inkunga mu bukungu.
MCN.