Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 05/02/2024, ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bongeye kugaba ibitero biremereye bakoresheje indege z’intambara n’ibibunda birasa kure, mu bice byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko birimo kuvugwa n’uko ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bongeye kwisuganga ngo bahashye umutwe wa M23 uheruka kuba mbura imihana myinshi yo muri teritware ya Masisi, ni mu mirwano iheruka yabaye mumpera z’iki Cyumweru dusoje.
Muri aka kanya ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa bari kurasa ibisasu biremereye mu baturage baturiye agace ka Bushanga ko muri Localité ya Mweso, muri teritware ya Masisi.
Nimugihe kandi mu ijoro ryakeye rishira kuri uyu wa Mbere, ibitero bikomeye, by’ihuriro ry’Ingabo za RDC, byibasiriye ibice byo muri Grupema ya Bambo, teritware ya Rutsuru. Iy’imirwano yabaye mu ijoro bivugwa ko yaguyemo abo k’uruhande rwa leta benshi harimo ko M23 yongeye gufata imbunda ziremereye n’izito.
Bibaye mugihe byongeye kuvugwa ko mu bice bya Minova muri teritware ya Kalehe ko harimo kwisukiranya ingabo ninshi za FARDC n’abambari babo (FDLR, Wagner, Wazalendo na SADC). Ninyuma y’uko k’u munsi w’ejo hashize SADC na FARDC bakoze i Nama, bemezanya ku rwanya M23 kugeza bayambuye imbunda, nk’uko iy’inkuru yatangajwe n’umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
K’urundi ruhande muri Plaine Dela Ruzizi, haravugwa ingabo z’u Burundi ninshi, zoherejwe n’igihugu cyabo . Iz’ingabo z’u Burundi zavuzwe mu duce tubiri two muri Plaine Dela Ruzizi: agace ka Katogota na Ruvunge.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yabwiye MCN ko atazi umubare wabagize izo ngabo z’u Burundi, ariko avuga ko bazanwe n’ibimodoka bya makamyo birindwi, by’i Gisirikare cya FARDC.
Yagize ati: “Katogota na Ruvunge, hageze abasirikare b’u Burundi benshi. Umubare ntuzwi ariko bazanwe n’ibimodoka zirindwi za makamyo.”
Amakuru yari yatanzwe k’urubuga rw’umurundi ukora mu ishirahamwe ritabariza abarundi bari mu kaga, Pacifique Nininahazwe, yari yatangaje ko leta y’u Burundi yongeye kohereza Ingabo ninshi mu Burasirazuba bwa RDC, avuga ko aboherejwe ari 614.
Gusa umwe mu bayobozi ba M23 ya bwiye MCN ko badaterwa ubwoba n’ubwinshi bw’Ingabo za RDC ko ahubwo bo bafite kuvanaho ikizira mu baturage baturiye u Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Twiteguye kurandura ubutegetsi bubi bwa Perezida Félix Tshisekedi, kandi turashaka gusetsa abaturage bagize igihe badaseka.”
Uwaganiriye na MCN wo k’uruhande rwa M23, yanahamije ko ingabo zabo zihagaze neza k’urugamba.
Bruce Bahanda.