Hahishuwe ko imibanire ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi itakirimyiza.
Abasirikare b’u Burundi boherejwe mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ntibakibanye neza nka mbere na Wazalendo nyuma y’aho bananiwe kumvikana ku mitegurire y’urugamba rwo kurwanya AFC/M23.
Wazalendo benshi n’ingabo z’u Burundi bahungiye mu bice byo muri teritware ya Uvira nyuma yo kwirukanwa na AFC/M23 i Kamanyola, Nyangenzi no mu mujyi wa Bukavu.
Aba barwanyi barwana ku ruhande rwa RDC, bashinja ubugwari ingabo z’u Burundi ngo zatinye urugamba, zishaka guhungira mu bice birimo i Kalemi mu ntara ya Tanganyika n’ahandi.
Wazalendo bamaze iminsi bagaba ibitero mu duce tugenzurwa na AFC/M23, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, bagerageza kubyisubiza ariko aho bateye hose basubizwa inyuma rugikubita.
Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’igihe aba Wazalendo baranywanye n’ingabo z’u Burundi, uruzinduko minisitiri w’ingabo za Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriye i Uvira tariki ya 07/04/2025, rwahishuye ko umubano w’impande zombi wajemo agatotsi.
Umwe mu bayobozi ba Wazalendo yabwiye minisitiri ko iyo abarwanyi babo bashaka kugaba ibitero kuri AFC/M23, Ingabo z’u Burundi zibabuza, kandi baba babonye ko bashobora gutsinda.
Ariko nubwo icyo gihe minisitiri Muadiamvita yageze i Uvira Wazalendo bahishura ko umubano wabo n’ingabo z’u Burundi wajemo agatotsi, ariko we ku ruhande rwe yababwiye ko u Burundi ari inshuti ya Congo, bityo iyo ingabo zabo zibuza Wazalendo kugaba ibitero kuri AFC/M23 biba byatewe nuko zifite uburyo ziteguramo urugamba, haba ku manywa cyangwa n’ijoro.
Wazalendo bavuga ko barinze Uvira kandi ko mu gihe bava mu birindiro byabo, AFC/M23 yahita ifata uyu mujyi.
Ubundi kandi Wazalendo bagaragaje ko bafite imbogamizi yo kubura ibikoresho bya gisirikare bihagije, amasasu, intwaro n’ibindi nk’ibiryo kandi ko bibagoye kugira ngo babone ibiryo by’abarwanyi barenga 6000; bagasaba perezida Felix Tshisekedi wa RDC kumva gutakamba kwabo.
Inkuru y’imibereho mibi ya Wazalendo imenyekanye cyane nyuma y’aho umuyobozi wabo mukuru, Lt.Gen. Padiri Bulenda David, atumijwe i Kinshasa bitewe n’ibibazo Wazalendo bakomeza kugaragara muri Kivu y’Amajyepfo.