• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hahishuwe ko imibanire ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi itakirimyiza.

minebwenews by minebwenews
April 18, 2025
in Conflict & Security
0
M23 Launches Major Offensive Near Goma, Targets Congolese Army and FDLR Strongholds
84
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hahishuwe ko imibanire ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi itakirimyiza.

You might also like

FARDC yateye ibisasu yifashije drone mu duce dutuwe n’abaturage, bihitana abatari bake

Haravugwa imirwano ikomeye hagati ya wazalendo na AFC/M23 mu bice bya Rutshuru

Amagambo abiri yazamuye imbamutima za benshi, ayavuzwe na Gen. Makanika

Abasirikare b’u Burundi boherejwe mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ntibakibanye neza nka mbere na Wazalendo nyuma y’aho bananiwe kumvikana ku mitegurire y’urugamba rwo kurwanya AFC/M23.

Wazalendo benshi n’ingabo z’u Burundi bahungiye mu bice byo muri teritware ya Uvira nyuma yo kwirukanwa na AFC/M23 i Kamanyola, Nyangenzi no mu mujyi wa Bukavu.

Aba barwanyi barwana ku ruhande rwa RDC, bashinja ubugwari ingabo z’u Burundi ngo zatinye urugamba, zishaka guhungira mu bice birimo i Kalemi mu ntara ya Tanganyika n’ahandi.

Wazalendo bamaze iminsi bagaba ibitero mu duce tugenzurwa na AFC/M23, cyane cyane muri Kivu y’Amajyepfo, bagerageza kubyisubiza ariko aho bateye hose basubizwa inyuma rugikubita.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma y’igihe aba Wazalendo baranywanye n’ingabo z’u Burundi, uruzinduko minisitiri w’ingabo za Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yagiriye i Uvira tariki ya 07/04/2025, rwahishuye ko umubano w’impande zombi wajemo agatotsi.

Umwe mu bayobozi ba Wazalendo yabwiye minisitiri ko iyo abarwanyi babo bashaka kugaba ibitero kuri AFC/M23, Ingabo z’u Burundi zibabuza, kandi baba babonye ko bashobora gutsinda.

Ariko nubwo icyo gihe minisitiri Muadiamvita yageze i Uvira Wazalendo bahishura ko umubano wabo n’ingabo z’u Burundi wajemo agatotsi, ariko we ku ruhande rwe yababwiye ko u Burundi ari inshuti ya Congo, bityo iyo ingabo zabo zibuza Wazalendo kugaba ibitero kuri AFC/M23 biba byatewe nuko zifite uburyo ziteguramo urugamba, haba ku manywa cyangwa n’ijoro.

Wazalendo bavuga ko barinze Uvira kandi ko mu gihe bava mu birindiro byabo, AFC/M23 yahita ifata uyu mujyi.

Ubundi kandi Wazalendo bagaragaje ko bafite imbogamizi yo kubura ibikoresho bya gisirikare bihagije, amasasu, intwaro n’ibindi nk’ibiryo kandi ko bibagoye kugira ngo babone ibiryo by’abarwanyi barenga 6000; bagasaba perezida Felix Tshisekedi wa RDC kumva gutakamba kwabo.

Inkuru y’imibereho mibi ya Wazalendo imenyekanye cyane nyuma y’aho umuyobozi wabo mukuru, Lt.Gen. Padiri Bulenda David, atumijwe i Kinshasa bitewe n’ibibazo Wazalendo bakomeza kugaragara muri Kivu y’Amajyepfo.

Tags: FDNBHahishuweWazalendo
Share34Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

FARDC yateye ibisasu yifashije drone mu duce dutuwe n’abaturage, bihitana abatari bake

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
FARDC yateye ibisasu yifashije drone mu duce dutuwe n’abaturage, bihitana abatari bake

FARDC yateye ibisasu yifashije drone mu duce dutuwe n'abaturage, bihitana abatari bake Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zakoresheje indege z'itagira abapilote za drones, zitera ibisasu...

Read moreDetails

Haravugwa imirwano ikomeye hagati ya wazalendo na AFC/M23 mu bice bya Rutshuru

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Haravugwa imirwano ikomeye hagati ya wazalendo na AFC/M23 mu bice bya Rutshuru

Haravugwa imirwano ikomeye hagati ya wazalendo na AFC/M23 mu bice bya Rutshuru Abarwanyi ba Wazalendo bafatanya n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, kurwanya umutwe wa AFC/M23...

Read moreDetails

Amagambo abiri yazamuye imbamutima za benshi, ayavuzwe na Gen. Makanika

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Amagambo abiri yazamuye imbamutima za benshi, ayavuzwe na Gen. Makanika

Amagambo abiri yazamuye imbamutima za benshi, ayavuzwe na Gen. Makanika Twagarutse ku magambo abiri akunze kubyutsa imbamutima za benshi ahanini ku Banyamulenge, yavuzwe n'intwari ikomeye kuri ubu bwoko...

Read moreDetails

Iby’ifoto ya Tshisekedi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Iby’ifoto ya Tshisekedi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Iby'ifoto ya Tshisekedi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga Ku mbuga nkoranyambaga harimo gusakazwa i foto igaragaza uwitwa Mike Tyson, umuteramakofi, afashe ku rutugu rwa perezida wa Repubulika ya...

Read moreDetails

FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze

FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze Ibikoresho bya gisirikare by'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, muri Uvira, iki gisirikare cyatangiye kubihungishiriza i Bujumbura mu...

Read moreDetails
Next Post
Minisitiri Kayikwamba wa RDC yavuze icyo igihugu cye giteganya gukora kuri FDLR.

Minisitiri Kayikwamba wa RDC yavuze icyo igihugu cye giteganya gukora kuri FDLR.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?