Hahishuwe uko hacuzwe umugambi wo gutsemba Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uteguwe n’ubuyobozi bwo hejuru mu gisirikare cya FARDC hamwe n’Imbonerakure z’u Burundi.
Nibikubiye mu butumwa umuhuza bikorwa w’u ngirije mw’ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare, rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bwana Bertrand Bisimwa.
Ubutumwa bwa Berterand Bisimwa yabushize hanze akoresheje urubuga rwa x, muri ubwo butumwa yavuze ko mu mpera z’u kwezi kwa Mbere uy’u mwaka w’2024, Lt Gen Padiri Bulenda, umwe mu bayobozi bakuru mu gisirikare cya FARDC yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi aho ngo yahuye n’Imbonerakure zo muri icyo gihugu.
Icyo gihe uwo mu bonano w’ubuyobozi bw’Imbonerakure na Gen Padiri Bulenda wakozwemo amasezerano areba impande zombi.
Ubutumwa bwa Bisimwa bukavuga ko umubonano wa General Padiri Bulenda n’ubuyobozi bw’Imbonerakure bashizeho umukono uburyo iryo tsinda ry’Imbonerakure rizambuka ku butaka bwa RDC guha amahugurwa Wazalendo mu kwica abasivile bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ay’amasezerano kandi avuga ko leta ya Kinshasa ariyo igomba kuzatanga intwaro zizakoreshwa mu gutsemba Abatutsi.
Ubutumwa bwa Bertrand Bisimwa bukomeza buvuga ko amasezerano y’imbonerakure n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, agaragaza ishingiro ry’imyumvire migufi y’igisikare cya FARDC, ko ndetse iyo myumvire migufi yabo iri mu byatumye haba gusubiranamo hagati yabo n’ingabo z’u Burundi muri Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ubutumwa bwa Bertrand Bisimwa busoza buvuga ko afite amakuru yizewe ko Wazalendo bafite gutangirira kwica abasivile b’Abatutsi mu bice bigenzurwa n’Ingabo za M23.
Ibyo bitangajwe mu gihe mu minsi itatu ishize byari byavuzwe ko Imbonerakure zoherejwe muri teritware ya Masisi kugira ngo zice abo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ku rundi ruhande umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abasivile bakomeje kwicwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Bamwe mu baturage baturiye uwo mujyi barahamagarira M23 kubagoboka
MCN.