
Hakozwe juice zanditseho “Wazalendo.” naho ab’Atutsi i Masisi bashizeho Twirwaneho.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 18.05.2023, saa 6:20 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Hagize igihe kitari kinini haje itsinda ryiswe “Wazalendo,” aba bakaba barahoze mumitwe y’inyeshamba ya Mai Mai. Aba baje kwihuza n’Ingabo za leta ya Kinshasa (FARDC), kugira ngo barwanye umutwe wa M23, urwanira ukubaho kwabo nababo Muburasirazuba bwa RDC.
Uyumunsi hagaragajwe Video, Irimo bamwe mubagize wa Zalendo aho bari mumuhanda wa Mushaki, ubwo baganiraga nuwabafataga amajwi umwe yiyise ko yitwa Major Faraja, yagize ati: “Twe turabashinzwe umutekano hano muri Mushaki, turi Wazalendo, twaje kurwanya M23, kandi tuzabarwanya kugeza kuwanyuma.”
Ibi bikorwa abakora ama Juice, bakoze ngo nibigaragaza uburyo leta ya Kinshasa yishimiye Wazalendo, mukuza gufasha Ingabo za Fardc kurwanya umutwe witwaje Intwaro wa M23.
Nanone Kandi, byavuzwe ko Abatutsi bo muntara ya Kivu y’Aruguru bashizeho itsinda ryokwirwanaho aribo Twirwanaho, iritsinda rigizwe ahanini nab’Atutsi hamwe nabungeri babo.
Iyi Twirwanaho, ya Masisi, bayishizeho mugihe ab’Atutsi baribagize igihe bicwa ndetse bakanyagwa n’Inka zabo ubundi zikicwa nabitwa Nyatura na Fdlr, iyi mitwe yombi ikaba izwiho gukorana byahafi n’ingabo za Republika ya democrasi ya Congo (Fardc).
Gusa Twirwanaho, ya Masisi, ikaba itandukanye na M23 gusa bose bagahurira kukurwanirira ukubaho kwabo. Byavuzwe ko aba bo muri Twirwanaho ba Masisi bari muguhohoterwa n’ingabo za Fardc aho bafatwa bakitwa ko ari M23.
Ikindi nuko Twirwanaho, ya Masisi, itishimiwe n’ingabo za Barundi ziri mubutumwa bwa mahoro muburyo bwa EAC, nimugihe Abasirikare ba Barundi bari guhohotera iyi Twirwanaho bakayishikiriza ingabo za Fardc zikabafunga zibita M23, dore ko byavuzwe ko harabafunzwe bagera kuri Barindwi(7), bakaba bafungiwe mu Munzenze.





