Hamas yemeye ibyo yasabwe na Amerika
Umutwe wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza muri Palestine, wemeye kurekura imfungwa z’abaturage ba Israel, mu rwego rwo kubahiriza ibyo wasabwe na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.
Bikubiye mu itangazo ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas bwashyize hanze ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu tariki ya 04/10/2025.
Iryo tangazo rivuga ko bemeye kurekura imbohe z’Abanya-Israel bashimuse tariki ya 07/10/2023, ubwo uyu mutwe wagabaga igitero muri Israel bigahitana ababarirwa mu bihumbi, abandi zikabashimuta.
Iki cyemezo cy’uyu mutwe wa Hamas kije nyuma y’aho perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump yari yaburiye abo barwanyi bo muri uyu mutwe abaha amasaha 72 kuba bemeye ibyo basabwa, mu mushinga w’amahoro.
Ni umushinga ukubiyemo ingingo 20, zirimo guhita bahagarika imirwano no kurekura imfungwa mu masaha 72, zaba ari nzima cyangwa zarapfuye.
Uyu mukuru w’iki gihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika yari yavuze ko niba aya mahirwe ya nyuma atagezweho, ibyago bikomeye bitigeze bibaho bizagera kuri Hamas. Anavuga kandi ko hazabaho amahoro mu Burasirazuba bwo hagati byanga byakunda.
Kuva intambara yatangira muri Gaza, abarenga ibihumbi 60 barapfuye, ndetse uyu mujyi wa Gaza hafi ya wose urasenywa.