Hamenyekanye aho ingabo za SADC zizanyuzwa zitashye.
Abasirikare ba SADC baherereye mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bazanyuzwa mu Rwanda batahukanywe mu bihugu byabo nk’uko amakuru abivuga.
Bivugwa ko imyanzuro yafashwe yuko ingabo za SADC zigomba guca mu Rwanda zitashe yafatiwe mu nama yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi bifite ingabo muri RDC bahuraga.
SADC ifite mu Burasizuba bwa Congo ingabo ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC kuva mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023.
Bizwi ko izi ngabo zafatanyaga n’iza leta y’i Kinshasa, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi kurwanya umutwe wa M23.
Biri mu byatumye ubwo M23 yigarurira umujyi wa Goma ziriya ngabo zarabuze uko ziwusohokamo, kuko abarwanyi b’uyu mutwe bawuzigoteyemo.
Itangazo rya AFC/M23 ryo ku cyumweru tariki ya 13/04/2025, yasabye ko SADC icyura ingabo zayo kandi ikazicyura vuba. Hari nyuma y’aho izishinje kugira uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye i Goma mu ijoro ryo ku itariki ya 11/04/2025, nubwo izi ngabo zihihakana.
Ibyo bibaye mu gihe M23 na SADC bari baheruka kwemezanya ko izi ngabo zicyurwa mu bihugu byabo zinyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, bikaba nyuma yuko babanje gusana kiriya kibuga.
SAMIDRC mu itangazo yasohoye nyuma y’inama y’abagaba bakuru b’ingabo zayo, yavuze ko gucyura ingabo zabo hifashijwe ikibuga cy’indege byatinza iriya gahunda.
Iryo tangazo kandi rivuga ko ziriya ngabo zigomba gutaha ziciye ku butaka bw’u Rwanda ndetse ko umuryango wa SADC ugomba kugirana ibiganiro n’u Rwanda kugira ngo rubemerere guca kubutaka bwarwo.