• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye aho ingabo za SADC zizanyuzwa zitashye.

minebwenews by minebwenews
April 15, 2025
in Regional Politics
0
Ingabo za SADC zagize icyo zivuga kubyo AFC/M23 izishinje byo kugaba ibitero i Goma.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye aho ingabo za SADC zizanyuzwa zitashye.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Abasirikare ba SADC baherereye mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bazanyuzwa mu Rwanda batahukanywe mu bihugu byabo nk’uko amakuru abivuga.

Bivugwa ko imyanzuro yafashwe yuko ingabo za SADC zigomba guca mu Rwanda zitashe yafatiwe mu nama yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, ubwo abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bya Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi bifite ingabo muri RDC bahuraga.

SADC ifite mu Burasizuba bwa Congo ingabo ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC kuva mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023.

Bizwi ko izi ngabo zafatanyaga n’iza leta y’i Kinshasa, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi kurwanya umutwe wa M23.

Biri mu byatumye ubwo M23 yigarurira umujyi wa Goma ziriya ngabo zarabuze uko ziwusohokamo, kuko abarwanyi b’uyu mutwe bawuzigoteyemo.

Itangazo rya AFC/M23 ryo ku cyumweru tariki ya 13/04/2025, yasabye ko SADC icyura ingabo zayo kandi ikazicyura vuba. Hari nyuma y’aho izishinje kugira uruhare mu bitero ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye i Goma mu ijoro ryo ku itariki ya 11/04/2025, nubwo izi ngabo zihihakana.

Ibyo bibaye mu gihe M23 na SADC bari baheruka kwemezanya ko izi ngabo zicyurwa mu bihugu byabo zinyuze ku kibuga cy’indege cya Goma, bikaba nyuma yuko babanje gusana kiriya kibuga.

SAMIDRC mu itangazo yasohoye nyuma y’inama y’abagaba bakuru b’ingabo zayo, yavuze ko gucyura ingabo zabo hifashijwe ikibuga cy’indege byatinza iriya gahunda.

Iryo tangazo kandi rivuga ko ziriya ngabo zigomba gutaha ziciye ku butaka bw’u Rwanda ndetse ko umuryango wa SADC ugomba kugirana ibiganiro n’u Rwanda kugira ngo rubemerere guca kubutaka bwarwo.

Tags: M23RwandaSamidrc
Share34Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry’ingabo za Congo.

AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ihuriro ry'ingabo za Congo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?