Hamenyekanye amakuru mabi y’abantu bo mu muryango umwe bishwe n’inkongi y’umuriro i Bukavu.
Hari igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13/07/2024, nibwo inkongi y’umuriro yandutse mu bice byo mu mujyi wa Bukavu, ihitana batatu bo mu muryango umwe, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Agace uwo muriro wadutsemo gaherereye muri Quartier ya Nyalukemba, ko muri avenue Paysage mu mujyi wa Bukavu, uzwi nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Abahitanwe n’iyi nkongi y’umuriro ni abana batatu kandi bavukana, nk’uko iy’inkuru ibivuga.
Usibye abo bana batatu bapfuye, hanangiritse n’ibindi byinshi, harimo ko n’amazu agera ku icumi yahiye arakongo.
Ibi bibaye mu gihe hari hatarashira ibyumweru bibiri andi mazu akabakaba arindwi nayo yari yibasiriwe n’inkongi y’umuriro bikarangira habuze ubutabazi bwo ku wuzimya.
Kimweho, ubushize ubuyobozi bw’i ntara ya Kivu y’Amajy’epfo bwavuze ko ‘impamvu hataboneka ubutabazi bwo kuzimya umuriro biva kumvo z’uko imihanda yo muri ibyo bice yangiritse cyane, bityo ubutabazi kuboneka bikagora.’
MCN.