Hamenyekanye ibyangiritse ubwo Israel yagabaga igitero muri Iran cyo kwihorera.
Igitero Israel yagabye kuri Iran cyangije ibikorwa remezo mu bigo bibiri bya gisirikare biri mu duce tubiri twari twaragizwe ibanga turi mu majyepfo ashyira uburenganzuba bw’umurwa mukuru wa Tehran.
Ni amakuru yemejwe n’ubutumwa bw’amashusho yafashwe n’ibyogajuru, yagenzuwe kuri iki Cyumweru n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press.
Agace ka mbere kagabweho igitero muri utwo duce twari twaragizwe ibanga, impuguke zatangaje ko hakorwaga ibijyanye no gucura intwaro za nukiriyeri naho aha Kabiri Iran yahacuriraga ibitwaro bya kirimbuzi.
Zimwe mu nyubako zangiritse ziri mu kigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ibya nukiriyeri bakeka ko mu bihe byashize Iran yahakoreraga igerageza ku bintu biturika ku rugero rwo hejuru bishobora gukoreshwa intwaro za nukiriyeri.
Ahandi Israel yagabye igitero ni hafi y’ikigo cya gisirikare cya Khojir aho abahanga bavuga ko Iran ihafite umuyoboro unyura mu kuzimu ikagera ahantu icurira ibisasu bya misile.
Ariko kugeza ubu Iran ntiremera ko Israel yangije ibikorwa byayo byari muri ibyo bigo byombi, n’ubwo ku wa Gatandatu yari yavuze ko ibitero bya Israel byagabwe muri utwo duce byahitanye abaturage bane.
Igisirikare cya Israel n’intumwa z’umuryango w’Abibumbye ziri muri Iran ntibabonetse ngo bagire icyo babivugaho. Ariko umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah yavuze ko igitero Israel yagabye kuri Iran kidakwiye gukabirizwa cyangwa gukerenswa. Gusa ntiyavuze ko izihimura kuri Israel.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, we yavuze ko ibitero bya Israel byashegeshe Iran kandi byageze ku ntego yabyo.
Tubibutsa ko icyo gitero Israel yakigabye mu mpera z’iki Cyumweru dusoje.