Hamenyekanye ibyo amasasu yaraswaga na FARDC yangirije mu Mikenke.
Umugabo wo mu bwoko bw’Abashi wahoraga akora akazi ku bucuruzi mu Mikenke niwe waraye akomerekejwe n’amasasu yo gupfusha ubusa yaraswaga n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo(FARDC), zikorera mu Mikenke. Aya masasu kandi yangirije n’imwe munzu iraho muri uwo muhana wakomerekeyemo uwo mugabo.
Ahagana isaha ya saa moya z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 04/11/2024, nibwo abasirikare ba FARDC baherereye mu Mikenke bakoze igikorwa cyo kurasagura amasasu, kabone nubwo bagaragaza ko barasa hejuru ariko ntiyabuze kugira ibyo yangiriza birimo umugabo w’umucuruzi wakomeretse.
N’amasasu y’umvikanyemo nay’imbunda ya Mashin gun, n’izindi nto. Urasaku rwayo rwamaze umwanya rwumvikana ungana n’iminota nka 50, nk’uko abaturiye ibyo bice babyiganiga Minembwe Capital News.
Umwe wo muri ibyo bice yahamije ko umugabo wakomeretse, amasasu yahise avungagura igufwa rye ry’ikibero, cy’ukuguru kw’ibumoso. Uyu wakomeretse ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50.
Yanavuze ko uyu wakomeretse yahoraga akora akazi ku bucuruzi, kandi ko yari amaze igihe kirekire akorera muri ako gace.
Nyuma yuko uwo mugabo akomeretse yahise yikorerwa ajanwa ku bitaro bya Mikenke, kugira yitabweho.
Ibindi kandi byangiritse ni imwe mu nzu yo muri iyi centre barasiyemo, kuko yabomotse cyane cyane mu bice bigana ku muryango, aho ndetse n’ibitaka byinshi byahise byirunda hafi y’urugo imbere y’umuryango.
Aya masasu yarashwe mu gihe iz’ingabo ziri mu Mikenke zari zimaze ku menyeshwa ko zigiye kwimurirwa i Goma mu ntara ya Kivu Yaruguru. Bikavugwa ko zigiye kurwanya umutwe wa M23 umaze igihe urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.