Hamenyekanye ibyo u Rwanda na Congo Kinshasa bemeranyijeho mu biganiro biri kubera i Luanda.
Intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo ziri kuganirira i Luanda mu gihugu cya Angola, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30/07/2024, zemezanyije ko hagomba kuba agahenge.
Umwe mu mwanzuro umaze kumenyekana ko wafatiwe muri ibyo biganiro ni uguharika imirwano(Cease fire), ibyo bikazatangira kubahirizwa tariki ya 04/08/2024.
Mu kwemezanya uwo mwanzuro byategetswe ko bizagenzurwa n’itsinda ribishinzwe.
Ibi biganiro biri kubera i Luanda ahanini bikaba bigamije guhoshya umwuka w’intambara uri hagati y’ibi bihugu u Rwanda na Congo.
Kimweho ntawe uzi ko aka gahenge kazubahirizwa ko guhagarika imirwano, mu gihe umutwe wa AFC/M23 uherutse gutangaza ko ibiganiro bibera i Luanda bitawureba, ko ushaka kuganira imbona nkubone na leta ya Kinshasa.
Ibi biganiro bikaba byarabaye ku rwego rwa minisitiri, uruhande rw’u Rwanda ruhagarariwe na Olivier Nduhungirehe, ari nawe minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, mu gihe RDC yo yaserukiwe na Kayikwamba Thereze Wagner.
MCN.