Hamenyekanye icyakurikiyeho nyuma y’uko umusirikare wishe abantu i Goma yari amaze gufatwa.
Amakuru ava i Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko umusirikare warashe amasasu menshi ku Cyumweru tariki ya 25/08/2024 akica abantu 5 yafashwe kuri uyu wa Mbere.
Ubwo uwo musirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), yari amaze kwica abantu batanu nyuma y’uko yari amaze kwiba ashakisha inzira kugira ngo ataja gufatwa, uyu munsi ntibyamuhiriye kuko byarangiye atawe muri yombi.
Aya makuru anavuga kandi ko uyu musirikare yafashwe igihe c’isaha zitanu z’igitondo, kandi ko yafatiwe mu gace ka Majengo, ku isoko yitwa “Ki 30” ho muri Komine ya Karisimbi.
Abatanga buhamya bavuze ko uriya musirikare wari wambaye impuzakano y’ingabo za RDC yegereye umugore warimo avunja amafaranga, amwambura ayo yari afite yose. Ariko nyuma habanza kuba guterana amagawa, umugore rero nyuma yo kubona imbunda ahitamo guheba amafaranga ye.
Abaturage babibonye baje kwegera uwo musirikare w’umujura kugira ngo bamufate, undi nawe yiha inzira akoresheje imbunda ari nabwo yaje kurasa abantu batanu.
Nyuma abaturage bakomeje kwiruka kuri uyu musirikare bamugeza ahitwa kuri vision 20-20 mu gace ka Buhene, icyo gihe yari akirimo kurasa amasasu menshi.
Uy’umunsi rero, nibwo uriya musirikare yaje gufatwa n’abagenzi be bahurujwe n’abaturage.
Mu masaha make ashize yo kuri uyu wa Mbere, uyu musirikare yaje kujanwa ku biro bya Sheferie ya Bukumu, aha kandi hakaba hari haheruka kubera urubanza rw’abasirikare bakekwaho kwica abamotari.
Umukozi umwe wo muri Sosiyete sivile yo muri teritware ya Nyiragongo yemeje ay’amakuru aho yagize ati: “Igisambo cyarasaga amasasu menshi gishaka guhunga. Inzego z’umutekano zikijyanye kuri Sheferie ya Bukumu.”
Ndetse kandi n’umunyamabanga mukuru wa Sosiyete sivile yo mu Ntara ya Kivu Yaruguru, Palacide Nzilamba, avuga ko muri kiriya gikorwa bamenye ko hari umuntu umwe wa pfuye, n’undi wakomeretse bikabije.
Ibyo bikaba atari igishitsi muri uyu mujyi wa Goma, kuko ibyo byabaye inshuro nyinshi.
Amakuru yavuzwe muri iki Cyumweru gishize, yavugaga ko abamotari batatu bishwe n’abasirikare kandi ko aba basirikare barangije kubica bagurisha izi moto zabo.
Gusa, ubutabera bwo muri ibyo bice bukaba bwatangiye gukurikirana abakekwa gukora ubwo bugizi bwa nabi.
Kimweho, andi makuru avuga ko abaturage baturiye umujyi wa Goma biyemeje kwicungira umutekano nyuma yokubona ko ingabo za leta zirinyuma y’umutekano muke.
MCN.