Hamenyekanye icyatumye abapolisi babiri barasana i Burundi bikarangira banahasize ubuzima.
Abapolisi babiri baribashinzwe kurinda umutekano w’u muyobozi wa polisi i Bubanza mu Burundi, barasanye bapfa umukobwa bose barapfa nawamukobwa birangira ahasize ubuzima.
Ku wa kabiri tariki ya 29/04/2025, ni bwo aba bapolisi barasanye bapfa umukobwa.
Bivugwa ko ubwo bugizi bwa nabi ko bwabereye mu kabari gaherereye i Bubanza kazwi nka New Satar.
Nk’uko amakuru ava aho i Bubanza abivuga nuko uyu mukobwa yari asanzwe akundana n’umwe muri aba bapolisi ndetse biteguraga no kurushinga vuba, maze nyuma uyu mupolisi wundi wari usanzwe akorana n’uyu mugenzi we anazi iby’urukundo ruri hagati ya mugenzi we n’uyu mukobwa aramusohokana.
Nibwo uyu mupolisi wari umufianse w’uyu mukobwa yamenye akabari basohokeyemo niko guhita atora imbunda ye yerekeza kuri kariya kabari, abagezeho arabarasa bose nawe ahita yirasa.
Aya makuru akomeza avuga ko aba bapolisi bo bahise bagwa aho bombi, ariko umukobwa we abanza kujanwa mu bitaro kuko yari yakomeretse, aba ari nabyo arangirizamo.
Umutangabuhamya yagize ati: “Byabereye mu kabare ka New Star aho uwo mukobwa yarasanzwe akorera. Umupolisi yaramusohokanye hanyuma uwari umufianse we abageze i ruhande nyuma yuko amenye ko bagiye kwiyakira, arabarasa, nawe niko guhita yirasa arapfa. Abapolisi bombi baguye aho. Ariko umukobwa we yacikaniye mu bitaro.”
Ibi byatumye abaturage basaba inzego z’umutekano kujya zibuza abapolisi kujyana imbunda mu tubari, ariko polisi ikavuga ko iryo tegeko risanzwe ririho ahubwo ko uwo mupolisi yabikoze nkana kandi ko yari afite intego.