Hamenyekanye icyatumye Gen Kainarugaba Muhoozi afatira imyanzuro ikakaye abasirikare bavuzweho gutwara imodoka nabi.
Ni Kainarugaba Muhoozi, umugaba w’ingabo za Uganda, wategetse ko abasirikare n’abakozi bo mu biro bya perezida Yoweli Museveni batwara imodoka nabi, bajya batabwa muri yombi.
Nk’uko byasobanuwe nuko izi ngamba zafashwe nyuma y’uko abaturage binubiye imyitwarire mibi y’abasirikare n’abakozi bo mu biro bya perezida Yoweli Museveni batwara imodoka, bavuga ko bateza impanuka nyinshi mu mihanda.
Abasirikare bashinzwe imyitwarire boherejwe mu mihanda itandukanye, by’u mwihariko iya Kampala kugira ngo bakurikirane abasirikare n’abakozi bica amategeko y’umuhanda.
Izi ngamba zitezweho gutuma umutekano wo mu muhanda wiyongera, hanimakazwa umuco wo gukurikiza amategeko ku basirikare no kubandi bakozi bo mu nzego za leta.
Biteganijwe ko mu basirikare n’abakozi b’ibiro bya perezida bazajya bafatwa batwaye imodoka nabi, bamwe muri bo bazajya bahabwa ibihano bijyanye no kwica amabwiriza ngengamyitwarire, abandi bakurikiranwe n’ubutabera.
MCN.