Hamenyekanye icyongeye gutuma Wazalendo basubiranamo na FARDC i Uvira.
Ihuriro rya Wazalendo risanzwe rifatikanya n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, rya subiranyemo n’izi ngabo z’igihugu, barazishinja gushyigikira uriya mutwe barwanya.
Isubiranamo ry’izi mpande zombi ryatangiye ku gicamunsi c’ejo ku wa gatatu tariki ya 30/04/2025.
Bikavugwa ko ryatangiriye kuri Runingu ho muri Uvira. Ni nyuma y’aho abasirikare ba Leta bashatse kuzamuka mu misozi iri hejuru ya Gasenga muri Uvira kuhashinga ibirindiro.
Byari mu rwego rwo kugira ngo barinde umujyi wa Uvira utagwa mu maboko ya M23 iheruka gufata uduce twinshi turi hafi n’ikibaya cya Rusizi
mu ntera ngufi uvuye aha muri centre ya Uvira.
Wazalendo, kuzamuka kwa FARDC igashinga ibirindiro mu misozi iri hejuru ya Gasenga, babifashe nk’ubugambanyi bukomeye bavuga ko izi ngabo zenda kwiyunga kuri M23.
Rero, icyakurikiyeho ni uguhangana hagati yabo bonyine. Kugeza n’ubu iryo hangana riracyakomeje, aho no muri iki gitondo impande zombi zazindutse zirwanira mu Gasenga, nyuma yuko ku munsi w’ejo ku wa gatatu barwaniye i Runingu.
Mu ntangiriro zakiriya cyumweru gishize, nabwo kandi impande zombi zararwanye bikomeye mu mujyi wa Uvira, zikaba zarapfuye ko ubuyobozi bw’uruhande rwa FARDC rwasabaga urwa Wazalendo kuvana abarwanyi bawo muri uyu mujyi wa Uvira.
Zabashinjaga guteza umutekano muke muri iki gice, kwica abaturage no kubasahura ibyabo mu mago yabo. Ibyatumye haba imirwano yamaze iminsi ibiri.
Ndetse byanavuzwe ko yaguyemo abatari bake, ubundi kandi n’abaturage benshi bava mubyabo barahunga.
Urwandiko rwashyizwe hanze n’umuhuzabikorwa wa sosiyete sivili ku rwego rw’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Mafikiri Mashimango Martin, yavuze ko bababajwe n’urusaku rw’imbunda rwa buri munsi hagati ya FARDC na Wazalendo.
Avuga ko ibyo bihangayikishije abaturage, bityo asaba impande zihanganye gukora uko zishoboye zigagaharika iyo mirwano, ubundi bagashakira abaturage amahoro n’ituze.
Ati: “Ihangana hagati ya FARDC na Wazalendo, ingaruka ryabyo riteje akajagari abaturage, kandi bararushe, bityo turasaba ko impande zombi zo bishakira umuti vuba.”
Kuva Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, FARDC na FARDC bagera muri iki gice, nyuma y’aho batsinzwe urugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23 i Bukavu n’ahandi mutundi duce bakahahungira, abaturage bahise binjira mu bihe birushya by’umutekano muke.
Ibi bituma benshi muri aba baturage basaba M23 kuza kubatabara, kuko ibice byose uyu mutwe ugenzura birangwamo amahoro n’ituze ndetse n’iterambere. Aho ni Bukavu, Goma, Kamanyola n’ahandi nka Minembwe.