Hamenyekanye igikojeje isoni ku ngabo za SADC zacyuwe iwabo zivuye muri RDC.
Ingabo za Sadc zari zaragiye muri Congo gufasha igisirikare cy’iki gihugu kurwanya umutwe wa m23 bacuwe mu bihugu byabo ari ibisenzegeri, abagera kuri 200 bo muri aba basirikare barimo abakomerekeye ku rugamba, abahuye n’ihungabana, ndetse kandi barimo n’abagore batwite.
Aba basirikare bagizwe n’abo muri Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Basubiye mu bihugu byabo bafite ikimwaro cyinshi, aho banyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Ni nyuma yo gutsindwa mu rugamba i Goma, aho bari bafatanyije n’ingabo za Fardc n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje imbunda ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’ingabo z’u Burundi mu minsi mike ishize.
Aba basirikare bamaze kubona ko batsinzwe bamanitse igitambaro cy’umweru kigaragaza ko baneshejwe, bahita basubira mu bigo bibiri birimo icya Mubambiro, n’ikindi kiri ku kibuga cy’indege cya Goma.
Ubushize abayobozi ba SAMIDRC basabye m23 gukoresha ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo bacyure inkomeri n’imirambo, ariko barabihorera babarekera inzira yo kunyura mu Rwanda bakoresheje inzira ya Gisenyi.
Ku ya 7/02/2025, imirambo 18 y’aba basirikare ba Sadc bapfiriye muri RDC yanyujijwe ku mupaka wa La Corniche i Rubavu, ikomeza i Kampala muri Uganda banyuze ku mupaka wa Cyanika.
Nyuma abandi basirikare ba Sadc bemerewe gutaha, ariko bashaka gutwara ibikoresho byabo by’intambara, m23 irabangira.
Gusa, aba basirikare bamaze kwemererwa gutaha banyuze i Rwanda, basabye ko bogenda batambaye imyambaro ya gisirikare ndetse no gukumira itangaza makuru haba ku mupaka n’ahandi hose bari kunyura, hari mu rwego rwo kwirinda gusuzuguza igisirikare cy’ibihugu byabo.
Ariko nk’uko iyi nkuru ibivuga, bageze ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi saa sita z’amanywa ku wa mbere, bawuvaho saa kumi nebyiri z’umugoroba.
Baribiganjemo abagore, hari kandi nabazanywe mu magare y’abafite ubumuga kuko bacikiye amaguru mu mirwano bahanganyemo na m23.
Gusa, abandi basirikare barenga igihumbi bo muri ubu butumwa bwa SAMIDRC baracyari i Goma, ariko nabo bategerejwe gucyurwa bagataha mu bihugu byabo.