• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hamenyekanye impamvu abakuwe mu byabo bari mu bice bigenzurwa n’ingabo za RDC basabye gusubizwa iyo baje bava.

minebwenews by minebwenews
September 12, 2024
in Regional Politics
0
Hamenyekanye impamvu abakuwe mu byabo bari mu bice bigenzurwa n’ingabo za RDC basabye gusubizwa iyo baje bava.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye impamvu abakuwe mu byabo bari mu bice bigenzurwa n’ingabo za RDC basabye gusubizwa iyo baje bava.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni abaturage bari mu nkambi ya Mugunga basabye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kubasubiza mu bice umutwe wa M23 wabohoje ngo kuko aho bari bahababriye cyane.

Inkambi ya Mugunga, iherereye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Igenzurwa n’ingabo z’iki gihugu.

Abaturiye iyi nkambi, batanze ubusabe bwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12/09/2024, ubwo bari mu myigaragabyo bavuga ko bashaka ngo basubizwe mu bice bari bahunze. Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko babanje kurunda amabuye mu muhanda munini mu rwego rwo kuwufunga kugira ngo hatagira imodoka ziwunyuramo.

Iyi nkambi ibarizwamo abantu bahunze intambara zabaye umwaka ushize no mu zindi zagiye ziba muri uyu mwaka turimo.

Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, muri iyi nkambi yarashwemo ibisasu bihitana ubuzima bw’abantu 35 abandi benshi barakomereka. Icyo gihe umutwe wa M23 wamenyesheje abayirimo ko nibatayivamo, abasirikare ba FARDC bazakomeza kubifashisha nk’ingabo ibakingira.

Muri icyo gihe M23 yohereje amakamyo hafi y’iyi nkambi yizeza impunzi kuzicura no kuzirindira umutekano.

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryatangaje ko kuva mu kwezi kwa Gatatu kugeza mu kwezi kwa Gatandatu 2024, impunzi 383.000 zasubiye mu ngo zabo mu bice birimo Kibirizi, Birambizo na Bambo muri teritware ya Rutshuru mu gihe hari hakomeje kuboneka agahenge.

Mu bibazo impunzi zakomeje guhura nabyo mu nkambi, nk’uko OCHA yabisobanuye, harimo kubura ibiribwa ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze.

Nubwo impunzi ziri mu nkambi zikomeje kubaho mu buzima bubi, M23 yagaragaje ko mu gihe yazishishikariza gutaha, ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwabyanze , buzibuza kujya mu bice bigenzurwa n’umutwe bwita umwanzi w’igihugu.

Muri iyi myigaragabyo yabereye mu nkambi ya Mugunga, izi mpunzi zagaragaje ko zirambiwe imibereho mibi nk’inzara, mu gihe Leta ya Kinshasa ntacyo ibafasha . Zimwe muri zo zashinze amahema mu muhanda.

Mu byo izi mpunzi zigaragabyaga, zavuze ko zababaye igihe kirekire.

Zagize ziti: “Twarababaye bihagije mu myaka myinshi tumaze mu nkambi. Turambiwe amasezerano adasohozwa. Turasaba gusubizwa mu midugudu yacu kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.”

Ikindi kandi zavuze ko “Ntacyo zisigaje mu kubabara kwazo, maze zisaba Leta ko igomba kuzifasha gusubira mu ngo zabo.”

Ibyo bibaye mu gihe intambara iri hagati ya M23 na leta ya RDC iri gushakirwa umuti urambye binyuze mu biganiro byo ku rwego rw’akarere. Biteganijwe ko tariki ya 14/09/2024, intumwa ziyobowe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uw’u Rwanda na Angola zizahurira i Luanda muri Angola, ziganire kuri iyi ntambara n’uko yahagarara burundu.

              MCN.
Tags: InkambiMugangaZasabye gusubizwa mu ngo
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wamenya kuri Kikuni bivugwa ko yaba yarishwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibyo wamenya kuri Kikuni bivugwa ko yaba yarishwe n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?