Hamenyekanye impamvu abakuwe mu byabo bari mu bice bigenzurwa n’ingabo za RDC basabye gusubizwa iyo baje bava.
Ni abaturage bari mu nkambi ya Mugunga basabye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kubasubiza mu bice umutwe wa M23 wabohoje ngo kuko aho bari bahababriye cyane.
Inkambi ya Mugunga, iherereye mu Burengerazuba bw’umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Igenzurwa n’ingabo z’iki gihugu.
Abaturiye iyi nkambi, batanze ubusabe bwabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12/09/2024, ubwo bari mu myigaragabyo bavuga ko bashaka ngo basubizwe mu bice bari bahunze. Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko babanje kurunda amabuye mu muhanda munini mu rwego rwo kuwufunga kugira ngo hatagira imodoka ziwunyuramo.
Iyi nkambi ibarizwamo abantu bahunze intambara zabaye umwaka ushize no mu zindi zagiye ziba muri uyu mwaka turimo.
Mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, muri iyi nkambi yarashwemo ibisasu bihitana ubuzima bw’abantu 35 abandi benshi barakomereka. Icyo gihe umutwe wa M23 wamenyesheje abayirimo ko nibatayivamo, abasirikare ba FARDC bazakomeza kubifashisha nk’ingabo ibakingira.
Muri icyo gihe M23 yohereje amakamyo hafi y’iyi nkambi yizeza impunzi kuzicura no kuzirindira umutekano.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryatangaje ko kuva mu kwezi kwa Gatatu kugeza mu kwezi kwa Gatandatu 2024, impunzi 383.000 zasubiye mu ngo zabo mu bice birimo Kibirizi, Birambizo na Bambo muri teritware ya Rutshuru mu gihe hari hakomeje kuboneka agahenge.
Mu bibazo impunzi zakomeje guhura nabyo mu nkambi, nk’uko OCHA yabisobanuye, harimo kubura ibiribwa ndetse n’ubuvuzi bw’ibanze.
Nubwo impunzi ziri mu nkambi zikomeje kubaho mu buzima bubi, M23 yagaragaje ko mu gihe yazishishikariza gutaha, ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwabyanze , buzibuza kujya mu bice bigenzurwa n’umutwe bwita umwanzi w’igihugu.
Muri iyi myigaragabyo yabereye mu nkambi ya Mugunga, izi mpunzi zagaragaje ko zirambiwe imibereho mibi nk’inzara, mu gihe Leta ya Kinshasa ntacyo ibafasha . Zimwe muri zo zashinze amahema mu muhanda.
Mu byo izi mpunzi zigaragabyaga, zavuze ko zababaye igihe kirekire.
Zagize ziti: “Twarababaye bihagije mu myaka myinshi tumaze mu nkambi. Turambiwe amasezerano adasohozwa. Turasaba gusubizwa mu midugudu yacu kugira ngo dusubire mu buzima busanzwe.”
Ikindi kandi zavuze ko “Ntacyo zisigaje mu kubabara kwazo, maze zisaba Leta ko igomba kuzifasha gusubira mu ngo zabo.”
Ibyo bibaye mu gihe intambara iri hagati ya M23 na leta ya RDC iri gushakirwa umuti urambye binyuze mu biganiro byo ku rwego rw’akarere. Biteganijwe ko tariki ya 14/09/2024, intumwa ziyobowe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uw’u Rwanda na Angola zizahurira i Luanda muri Angola, ziganire kuri iyi ntambara n’uko yahagarara burundu.
MCN.