Hamenyekanye impamvu abenshi bahasize ubuzima mu gitaramo cya bereye i Kinshasa.
Ni ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, abantu barindwi bahasize ubuzima abandi benshi barakomereka, mu gitaramo cyarimo kibera kuri stade y’umupira w’amaguru iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki gitaramo cyari cyateguwe n’umuririmbyi w’u Munyekongo, Mike Kalambay uririmba indirimbo za gospal (indirimbo z’Imana).
Amakuru avuga ko kubera ubwinshi bw’abantu bari bitabiriye iki gitaramo cy’umuririmbyi Mike, habaye umubyigano bituma abagera kuri barindwi bitabye Imana n’abandi benshi barakomereka, nubwo nta mubare wabo uratangazwa ariko bivugwa ko ari benshi.
Nk’uko ay’amakuru ava iyo abivuga “abakomeretse bahise bajanwa ku bitaro biherereye hafi n’iyi stade yitiriwe intwari, kugira ngo bitabweho.”
Urebye ubutumwa bw’amashusho bwabari bitabiriye iki gitaramo, ubona abantu bari bakubise buzuye, ndetse abandi bakomeza kwinjira kugeza ubwo iki gitaramo cyarimo gihumura.
MCN.