Hamenyekanye impamvu Amerika yatangaje ibihano kuri Corneille Nangaa n’abandi barimo Col Charles Sematama.
Ni kuri uyu wa Kane tariki ya 25/07/2024, urukiko rukuru rwa gisirikare ruherereye i Kinshasa rwakomeje iperereza ku barimo Corneille Nangaa wahoze ayoboye komisiyo y’amatora yigenga (CENI), akaba n’umuyobozi w’ihuriro rya AFC (Alliance Fleuve Congo), ishami rya politiki ribarizwamo n’umutwe wa M23, hamwe n’abandi 24 baregwa ibyaha by’intambara, abo bashinja kwigomeka no kugambanira igihugu.
Abatanu mu baregwa bari bahari kandi baburanishijwe. Mu kuburanishwa batanze ibimenyetso by’ibikorwa bya AFC mu bihugu bituraniye RDC.
Eric Nkuba ari imbere y’abacamanza, yasobanuye ko nyuma yo gushingwa kwa AFC muri Kenya, we na Corneille Nangaa bagiye muri Uganda, bahageze bahabwa icumbi muri Hotel yavuze ko yatanzwe n’umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Naho Kangya Nyamachomi nawe uri mu baregwa, yasobanuriye urukiko ko yahuye na na Corneille Nangaa i Kigali kandi bahahurira n’abandi baje bava muri Kivu zombi, ndetse ngo Nangaa aza gukangurira abo bantu kuyoboka AFC.
Mu gihe undi nawe uri mu baregwa yasobanuriye urukiko ko AFC ifite imitwe ibiri ya gisirikare irimo M23 muri Kivu y’Amajyaruguru na Twirwaneho iri muri Kivu y’Amajy’epfo. Anashimangira ko intego nyamukuru ya AFC atari ugufata umujyi wa Goma gusa ahubwo ko ari ukwirukana perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe.
Nubwo byavuzwe ko Twirwaneho ari umutwe wa gisirikare, ariko bizwi ko ari abaturage b’irwanaho, nk’uko abayigize bakunze kubisobanura mu nyandiko bakunze gutanga buri gihe.
Hagati aho, leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje ibihano kuri Corneille Nangaa na bamwe mubo bafatanije barimo Berterand Bisimwa wo muri M23 na Charles Sematama, umuyobozi w’ungirije wa Twirwaneho, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’Amerika uri Kinshasa.
MCN.