Hamenyekanye impamvu umunyamakuru wo muri Liban yatangaje amakuru arimo arira.
Umunyamakuru w’umugore ukorera televisiyo Al-Mayadeen yo mu gihugu cya Liban, ubwo yatangazaga inkuru yafashwe n’ikiniga ageze kugutangaza urupfu rw’umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah.
Hassan Nasrallah umuyobozi mukuru w’umutwe wa Hezbollah, yaguye mu bitero byagabwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 27/09/2024, nk’uko byemejwe bwa mbere n’igisirikare cya Israel.
Amakuru y’urupfu rwa Nasrallah yamenyekanye neza ku wa Gatandatu, aho byanavuzwe ko yaguye munyubako imwe iherereye mu murwa mukuru wa Liban, i Beirut.
Iy’i nkuru yakiriwe nabi n’abakunzi ba Hezbollah ahanini bo mu bihugu by’Abarabu n’abandi badakunda igihugu cya Israel.
Aya makuru amaze ku menyekana, umunyamakuru wa televisiyo Al-Mayadeen w’umugore yabitangaje arimo gusuka amarira menshi.
Amashusho agaragaza uy’umunyamakuru w’umugore arimo kwihanagura amarira ku maso ndetse n’ijwi rye ry’umvukanye ririmo ikiniga cyinshi ku buryo atarimo ahuritsa ijwi neza.
Mu busanzwe televisiyo Al-Mayadeen yo muri Liban, izwiho kubogama cyane, aho ivugira bidasanzwe umutwe wa Hezbollah.
MCN.