Hamenyekanye impamvu umusirikare wa FARDC yarashe Afande we amasasu 17.
Afande Captain Albert Bosina wo mu itsinda ry’Ingabo zirwanira mu mazi muri brigade ya 33 iherereye i Goma, niwe warashwe n’umusirikare yari ayoboye nyuma y’uko uwo musirikare yari amaze amezi 16 atabona umushahara we.
Amakuru ava muri ibyo bice bya Goma, yemeza ko uwarashe Captain Albert Bosina agahita y’itaba Imana yitwa Banza Ilunga.
Amasasu icumi narindwi niyo Banza Ilunga yarashe Afande we, birangira amuhinduye ibicagagure, nk’uko bigaragazwa n’amashusho .
Ibi bikaba byarabaye ku wa Gatatu tariki ya 21/08/2024 ahagana isaha ya saa kenda n’iminota 25, ku masaha yo mu Burasirazuba bwa RDC.
Aho icyo igikorwa cyabereye neza ni mu ikambi y’igisirikare irahitwa Kasimbi, kandi ko byabaye nyuma yuko uyu musirikare yari amaze guhabwa ibisobanuro ntiyanyurwa n’uko Captain Albert Bosina ya musobanuriye ibijyanye n’uwo mushahara, undi nawe niko guhita amurasa.
Nyuma yuko uyu musirikare yari amaze kwica shebuja yahise aja gusaba imbabazi mu buyobozi bwa gisirikare muri iyi Kambi ya Kasimbi, ari nabwo bahise bamuta muri yombi.
Umujyi wa Goma umaze igihe urangwamo umutekano muke uterwa na bamwe mu basirikare n’abapolisi ndetse na Wazalendo biba bakoresheje imbunda, kandi ahanini ugasanga uko biba ninako bica abasivile.
MCN.