Hamenyekanye impinduka zabaye mu biganiro hagati y’u Rwanda na RDC.
Imiryango ya SADC na EAC, nyuma yuko ihuye ikaganira ku cyakorwa kugira ngo amahoro n’ituze bigaruke muri Congo, hamenyekanye ko hagiye kuba impinduka mu biganiro, zatumye Angola nk’igihugu cyari kimaze igihe ari umuhuza mu by’u Rwanda na Congo, kitazakomeza izi nshingano.
Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 24/03/2025, hateganyijwe inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC n’umuryango w’ubukungu wa Afrika y’Amajyepfo, SADC, igamije kwigira hamwe ibibazo bimaze igihe mu Burasizuba bwa RDC.
Iraba ibaye mu gihe haherukaga kuba indi iri nk’iyi yateranye tariki ya 24/02/2025 yashyizeho abahuza muri ibi bibazo, ari bo Olusegun Obasanjo wabaye perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, na Heilemaria Desalegn Boshe wabaye minisitiri w’intebe wa Ethiopia.
Olivier Nduhungirehe, minisitiri w’ubanye n’amahanga w’u Rwanda, yatangaje ko aba bahuza batatu bashobora kozongerwaho undi umwe bakaza a bane.
Avuga ko aba ari bo bagiye kuyobora ibiganiro bigamije gushakira u Burasizuba bwa Congo umuti.
Ibiganiro by’i Luanda, byari iby’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, byahuzaga u Rwanda na RDC, naho iby’i Nairobi bikaba iby’umuryango wa Afrika y’i Burasizuba, EAC, byahuzaga guverinoma ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro ikorarera mu Burasizuba bw’iki gihugu.
Abahuza batatu bashyizweho n’undi umwe ushobora kubiyongeraho, bazakora ku mabwiriza bazahabwa n’umuyobozi wa Afrika Yunze ubumwe, ari nawe perezida wa Angola, Joao Lourenco.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, perezidansi ya Angola yashyize hanze itangazo rimenyesha ko iki gihugu cyahagaritse inshingano zo kuba umuhuza.
Iri tangazo rivuga ko kuva Angola yahabwa izi nshingano zo kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na Congo, hari intambwe yatewe, nko kuba mu kwezi kwa cumi n’umwe umwaka ushize inama yo ku rwego rw’abaminisitiri yarageze ku myanzuro irimo gusenya umutwe wa FDLR ubangamiye umutekano w’u Rwanda.
Angola ivuga ko yakoze iyo bwabaga, kugira ngo ibyo bigerweho.
Iyi perezidansi isoza ivuga ko kuva Lourenco ahawe inshingano zo kuyobora umuryango wa Afrika Yunze ubumwe, ashyize imbere kubahiriza inshingano z’uyu migabane, ku buryo inshingano yari afite z’ubuhuza mu bibazo bya RDC, zizakomeza gukurikiranwa n’abahuza bashyizweho.