Hamenyekanye Umubare Munini w’Abasirikare b’u Burundi Baburiwe Irengero muri Kivu y’Amajyepfo
Nyuma y’imirwano ikaze iherutse kubura muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko habaye igihombo gikomeye mu ngabo z’u Burundi zoherejwe muri ako gace, aho umubare munini w’abasirikare bivugwa ko baburiwe irengero.
Ishyirahamwe FECODE, riharanira gutabariza abasirikare b’u Burundi babuze, ryatangaje ko abasirikare barenga 1.000 bari baroherejwe mu kibaya cya Ruzizi kugeza ubu batazi aho baherereye. Iryo shyirahamwe ryasobanuye ko hakiri urujijo rukomeye ku byababayeho, rigira riti: “Nta wamenya niba baraguye ku rugamba, niba barafashwe mpiri, cyangwa niba barahungiye mu mashyamba yo muri ako gace mu gihe cy’imirwano.”
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki ya 04/01/2026, FECODE yagaragaje impungenge zikomeye z’imiryango y’abo basirikare, isaba inzego zibishinzwe gutanga ibisobanuro byimbitse, bisobanutse kandi bifatika ku byababayeho.
Ku rundi ruhande, amakuru yizewe aturuka mu nzego z’iperereza agaragaza imibare irushijeho gutera impungenge, aho avuga ko abasirikare b’u Burundi bagera ku 1.794 baburiwe irengero muri ako gace. Bivugwa ko bose bavuye mu birindiro byabo, ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana aho baherereye.
Imirwano yabereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane hagati ya tariki ya 02 na 09/12/2025, yaranzwe n’ubukana bukabije mu duce twa Luvungi, Sange, Luberizi na Kiliba. Iyo mirwano yahuje umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifashijwe n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo, ndetse n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibihumbi by’abasirikare b’u Burundi byoherejwe muri RDC, aho hari n’amakuru avuga ko umubare wabo ushobora kuba wegereye abasirikare 20.000. Ibi bigaragaza uruhare rukomeye rw’ubutegetsi bwa Gitega muri iyi ntambara ikomeje gufata indi ntera.
Abatangabuhamya n’inzego z’ubuvuzi batangaje ko abasirikare benshi b’u Burundi baguye ku rugamba, abandi bagakomereka bikabije bakajyanwa kuvurirwa mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Bujumbura, birimo ibitaro bya gisirikare bya Kamenge ndetse na Polyclinique Tanganyika Care. Ibi byemeza ubukana n’uburemere bw’imirwano yabaye.
Mu gihe imiryango mpuzamahanga yakomeje gushyira imbaraga mu biganiro bigamije kurangiza iyi ntambara, imirwano yo yakomeje, aho Kinshasa na Gitega bishinjwa gukomeza ibikorwa bya gisirikare n’ubwo hari inzira zitandukanye z’amahoro zari zarashyizweho.
Kugeza ubu, iherezo ry’abo basirikare b’u Burundi baburiwe irengero riracyari urujijo rukomeye. Imiryango yabo ikomeje gusaba ukuri n’ibisobanuro bifatika, mu gihe inzego z’ubuyobozi zigikomeje guceceka no gutanga amakuru adasobanutse kandi atizewe.






