• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hamenyekanye umubare udasanzwe w’Amadubu arangije ikosi ya gisirikare muri Kivu y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
April 18, 2025
in Conflict & Security
0
Hamenyekanye umubare udasanzwe w’Amadubu arangije ikosi ya gisirikare muri Kivu y’Epfo.
133
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye umubare udasanzwe w’Amadubu arangije ikosi ya gisirikare muri Kivu y’Epfo.

You might also like

Iby’igitero cyagabwe mu Rugezi

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko abamadubu(Twirwaneho) 1811 yasoje amafunzo ya gisirikare, bikaba bibaye ibidasanzwe nubwo bitabaye ku nshuro ya mbere, ariko akaba ari bwo bwa mbere bishyizwe hanze.

Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2024 ni bwo General Rukunda Michel Makanika wari umuyobozi mukuru wa Twirwaneho yakoresheje ijambo “amadubu.” Ni mu gihe yavugaga ko uyu mutwe yari abereye umuyobozi uzatera ingabo za FARDC zigaba ibitero ku Banyamulenge, umeze “nk’amadubu.”

Kuva icyo gihe, Abanyamulenge bahise batangira kwita abarwanyi b’uyu mutwe “Amadubu.”

Uyu muyobozi wari Intwari ikomeye ku Banyamulenge no ku Banye-Congo bose muri rusange, yaje gutabaruka ku ya 19/02/2025, nyuma yo kugabwaho igitero gikaze cya drone y’Ingabo za Congo, iyaje iturutse i Kisangani, nk’uko itangazo ry’uyu mutwe wa Twirwaneho ryabigaragaje icyo gihe.

Rero, aha’rejo ku wa kane, tariki ya 18/04/2025, amadubu 1811 yarangije imyitozo yagisirikare.

Minembwe Capital News yanamenye ko iyi myitozo ya gisirikare, aya madubu yayitorezaga i Kamanyola haherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni imyitozo amakuru akomeza avuga ko yamaze igihe kingana n’iminsi mirongwitatu (30).

Umwe mu barwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho utashatse ko amazina ye aja hanze, yatubwiye ko ibyo ari ukuri, kandi ko bitabaye ku nshuro ya mbere.

Ati: “Nibyo, abarangije ni 1811. Ariko si igitangaza kuko bibaye inshuro nyinshi.”

Hejuru y’ibyo, aya madubu yasoje imyitozo ya gisirikare, yambitswe impuzakano iri mu ibara rya plaine.

Muri abo barangije ayo mafunzo, barimo urubyiruko rw’Abanyamulenge, urw’Abapfulero, urw’Ababembe ndetse n’urwabandi Banye-Congo baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibyo bibaye mu gihe ihuriro ry’ingabo za Congo ryongeye kwihuza ku bwinshi ngo ryisubize ibice bigenzurwa n’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Ibice iyo mitwe igenzura birimo Kamanyola, Nyangenzi n’umujyi wa Bukavu uwo iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo yabohoje tariki ya 16/02/2025.

Ndetse ku munsi w’ejo ku wa kane, iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye igitero mu gece kari hejuru ya Kamanyola, ariko birangira gisubijwe inyuma.

Andi makuru avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo ryohereje abasirikare benshi mu bice biherereye i Kaziba mu rwego rwo kugira ngo batangize ibitero i Nyangenzi ndetse kandi naha i Kamanyola.

Mu bice by’i Kaziba ahoherejwe izi ngabo zo muri iryo huriro ni ahitwa Burhinyi na Luhwinja ndetse no muri centre ya Kaziba.

Ariko bizwi ko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC zitaranesha uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, kuko buri gihe ziraneshwa.

Tubibutsa ko kuri ubu umutwe wa Twirwaneho uyobowe na Brigadier General Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya.

Tags: AmadubuImyitozoKamanyolaTwirwaneho
Share53Tweet33Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Iby’igitero cyagabwe mu Rugezi

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Iby'igitero cyagabwe mu Rugezi Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe muri Kivu y'Amajyepfo, avuga ko hagabwe igitero cy'ihuriro ry'ingabo za Congo, ariko...

Read moreDetails

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails
Next Post
Amerika n’u Burayi byaba bigiye kurangiza intambara muri Ukraine.

Amerika n'u Burayi byaba bigiye kurangiza intambara muri Ukraine.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?