Hamenyekanye umubare w’abasirikare b’Ababiligi bamaze gupfira muri RDC.
Ingabo z’Ababiligi zagiye gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR kurwanya umutwe wa m23 mu Burasizuba bwa Congo, umunani muri bo ni bo bamaze kuhasiga ubuzima.
Igitangaza makuru cya Great Lakes Eye kiri mu bya mbere byemeje amakuru avuga ko u Bubiligi bwohereje abasirikare babwo muri RDC kurwanya m23, cyongeye gutangaza ko abagera ku munani bo muri abo basirikare bamaze kugwa mu mirwano bahanganyemo n’uyu mutwe wa m23.
Kivuga ko muri abo bamaze gupfa barimo ufite ipeti rya Sergeant witwa Jimmy Luis Flander, wishwe ubwo yakoreshaga drone mu gitero cyagabwe ku mutwe wa m23.
Gisobanura ko Imodoka yari yicayemo akoresha iriya drone yasenywe muri icyo gitero, kandi ko drone zibiri z’u Bubiligi nazo zashwanyagujwe n’umutwe wa m23.
Mu nkuru ya mbere yatanzwe n’iki gitangaza makuru yavugaga ko u Bubiligi bwohereje abasirikare babwo babakomando bagera kuri 300 bashyinzwe gutoza aba Congo i Kisangani n’i Kinshasa, n’abandi basirikare 400 boguhangana n’umutwe wa m23 aho bafatanya n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Kimwecyo, u Bubiligi bubinyujije muri minisitiri wabwo w’ubanye n’amahanga, Maxime Prevot yahakanye aya makuru, avuga ko ntangabo igihugu cye cyohereje muri RDC.
Ariko avuga ko u Bubiligi bufite abasirikare ba 6 gusa i Kindu mu ntara ya Manyema, avuga ko n’abo boherejwe ku bw’inkunga y’u Burayi.
Avuga ko igihugu cye kidafite kwitabira ibikorwa ibyaribyo byose bya gisirikare muri RDC.
Hagataho, mu kwezi gushyize kwa gatatu, indege nyinshi za gisirikare zavuye mu Bubiligi zarekeza i Kinshasa n’i Bujumbura. Zimwe muri izo ndege, bikavugwa ko zari zizanye ibikoresho bya gisirikare, izindi zikaba zarazanye abasirikare.