Hamenyenye impamvu abayobozi ba sosiyete y’indege ya Congo Airways bahagaritswe.
Umuyobozi mukuru wa sosiyete y’indege ya Congo Airways na visi we muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bahagaritswe ku mirimo bashinjwa gucanga nabi umutungo w’iy’i sosiyete.
Ni umwanzuro wafashwe mu gihe iyi sosiyete imaze iminsi mu bibazo by’imikorere.
Congo Airways ni sosiyete yashinzwe mu mwaka w’ 2014 ariko muri iki gihe iri mu bibazo bikomeye. Yahoze ifite indege 4 ariko isigaranye 2, mu gihe izindi zagiye zangirika.
Leta ya Kinshasa imaze igihe itangaza ko ishaka gufasha iyo sosiyete kuva mu bibazo ifite, ariko ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa.
Mu minsi mike ishize, Guverinoma yiyemeje kugurira iyi sosiyete indege 5 ariko kugeza nubu ntanimwe barayigurira.
Ibinyamakuru birimo n’ibyo mu mahanga, nka RFI byatangaje ko iyi sosiyete ifite ibindi bibazo biyiremereye, birimo ko ifite amadeni, amakimbirane mu bakozi n’ibindi byinshi.
Abayobozi bayo bahagaritswe mu gihe Leta yatangiye iperereza ryo kumenya ikibazo cya nyacyo gihari.
MCN.