Haramukiye imirwano hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Congo.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ryaramukiye mu mirwano n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, mu bice byo muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano yabaye mu gitondo cya kare, ibera muri centre ya Nyamilima yo muri teritware ya Rutshuru.
Iyi Nyamilima yaramukiyemo imirwano iri mu birometero 40 uvuye i Kiwanja, muri grupema ya Binza.
Amakuru avuga ko habaye imirwano ikomeye, ariko imara umwanya ungana na masaha atatu gusa. Guturika kw’intwaro ziremereye ndetse n’izoroheje kumvikanye muri ibyo bice, bitera ubwoba bwinshi abaturage babituriye, kugeza ubwo bamwe bamwe bahungiye mu bihuru no mu bindi bice bitekanye.
Aya makuru akomeza avuga ko isasu ryafashe umwana w’umukobwa rimusanze iwabo mu rugo arapfa.
Aya makuru agira ati: “Hari nko mu ma saa tatu z’igitondo ubwo Wazalendo na FDLR binjiraga mu mujyi wa Nyamilima. Byakurikiranye no guturika kw’intwaro, kugeza saa tanu zija gushyira muri saa sita z’amanywa.”
Ibi bitero abarwanyi bo mu ihuriro rya AFC/M23 babisubije inyuma kugeza mu ishyamba. Umutuzo wagarutse mu mujyi kuva nyuma ya saa sita. Icyakora, ku byerekeye umubare w’abapfuye nturabashya kumenyekana.
Amakuru ava kwa muganga yemeje urupfu rw’uyu mwana w’u mukobwa, ufite n’ibura imyaka 13, kandi avuga ko iki gitero Wazalendo bagikoze bashaka kongera kwigarurira iyi centre ya Nyamilima bambuwe mu mezi abiri ashize.
Iyi mirwano yabereye muri grupema ya Binza ije mu gihe imishyikirano hagati y’u Rwanda na Congo bigikomeje, bigizwemo uruhare na Doha, aho bivugwa ko biri kugenda bitera imbere.