Abakuru b’ibihugu bya Afrika baravugwamo amacenga muri Politike.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 27/07/2023, saa 3:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Aba Perezida b’ibihugu byo byomuri Afrika bari baherutse gufata ingamba zo guca agasuzuguro basuzugurwa n’ibihugu bikomeye ku Isi. Tariki ya 29/04/2023, Perezida William Ruto uyobora Kenya ubwo yari mu kiganiro na ‘Mo Ibrahim Governance Conversation’ cy’imiyoborere i muri Kenya, yasobanuye uburyo abakuru b’ibihugu byo byomuri Afrika basuzugurwa, atanga urugero rw’ukuntu umuntu umwe abahuriza hamwe bose, akabakoresha inama.
Ati: “Tugira inama, Afrika na USA, Afrika n’Uburayi, Afrika na Turukiya, Afrika n’u Buhinde, ubu dutegereje indi ya Afrika n’u Burusiya na Afrika n’u Buyapani. Twafashe umwanzuro w’uko nta bwenge burimo kuba twese uko turi 54 tujya kwicara imbere y’umuntu umwe ahandi hantu.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu rwego rwo guca aka gasuzuguro, bemeranyije ko aho kujya mu nama hanze y’umugabane bose uko ari 54, banzuye ko bazajya batoranya abantu 6 cyangwa 7 baturuka mu buyobozi bw’umuryango wa Afrika yunze ubumwe (AU) bajye kubahagararira muri izi nama.
Hashingiwe ku magambo yavuzwe na Ruto, byumvikanaga neza ko mu nama zagombaga gukurikiraho iya Afrika n’u Burusiya n’iya Afrika n’u Buyapani, abakuru b’ibihugu bya Afrika batagombaga kuzitabira, ahubwo bari guhagararirwa n’intumwa ziva muri AU.
Uyumunsi tariki 27/07/023 mu mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya hatangiye inama ihuza Perezida Vladimir Putin n’abakuru b’ibihugu bya Afrika, y’ibanda ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’impande zombi.
Byabanje kuvugwa ko abakuru b’ibihugu bya Afrika 49 ari bo bazitabira, gusa Umuvugizi w’ibiro bya Putin, Dmitry Peskov, kuri uyu wa 26/07/2023 yatangarije abanyamakuru ko hitabiriye 17 gusa, abandi bahagararirwe.
Umubare w’aba bakuru b’ibihugu ni muto ugereranyije n’abagiye bitabira izindi nama zahuje Afrika n’u Burusiya cyangwa iyahuje Afrika na Leta zunze ubumwe za Amerika i Washington DC mu 11/2022, gusa ariko ntibikuraho ko barenze ku byo bari baremeranyije byahishuwe na Ruto.
Peskov yatangaje ko ubwitabire bw’iyi nama bwabaye buto kandi ko byatewe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ngo byaba byarabujije ibi bihugu kuyitabira.
Yagize ati: “Uku ni ukwinjira kw’isoni nke kwa Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’ibindi bihugu, binyuze muri misiyo zabyo za dipolomasi mu bihugu byo muri Afrika, bibikangisha gushyira igitutu ku buyobozi bwabyo kugira ngo butitabira iyi nama.”
Abitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Uganda, uwa Afrika y’Epfo, uwa Misiri na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Perezida Ruto we yamaze kwemeza ko atazayitabira, asaba ko yahagararirwa na AU nk’uko aba bakuru b’ibihugu byo muri Afrika bari barabyemeranyijeho.
Umuvugizi wa Ruto, Hussein Mohamed kuri uyu wa 26/07, yabisobanuye ati: “Perezida William Ruto ntabwo azitabira inama y’u Burusiya na Afrika, ahubwo azahagararirwa n’abo muri Afrika yunze ubumwe. Iki cyemezo kijyanye n’umwanzuro w’abakuru b’ibihugu, bizera ko kugira ngo Afrika ijya mu biganiro bisobanutse n’abafatanyabikorwa bo ku Isi, ubufatanye butegurwa n’abo hanze bukwiye gusuzumwa.