Haravugwa Imigumuko mu banyeshuri baza kaminuza mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 18/08/2023, saa 7:00Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Abahagarariye itsinda rya banyeshuri muri za Kaminuza mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, abo bakunze kwita REC bahagaritse ibikorwa byose bakora mu Mashuri muriyo Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Laprunelle CD, ivuga ko abo bayobozi ba Mashuri babwiye iki Kinyamakuru ko Impamvu yabateye guhagarika ibikorwa bakora ku mashuri yaza Kaminuza ngo harimo ko badafite umutekano mwiza nimugihe aba nyeshuri bagize igihe bashimutwa mubice bya Kivu y’Amajyaruguru ahanini muri Goma.
Aba baserukiye abanyeshuri batanze urugero ko Yusufu, yashimuswe mw’ijoro ryokwitari 14/08/2023, bikavugwako abamushimuse barigusaba amafaranga angana n’ibihumbi icyumi byamadolari y’Amanyamerika.
Ati: “Turahamagarira abayobozi bazakaminuza zose guhagarika ibikorwa byokwiga nokwigisha kubwo kubabarana na bagenzi bacu ba ISTA kubw’umunyeshuri waho uheruka gushimutwa nabantu baje bitwaje imbunda.”
Iki cyemezo ki kaba cyafashwe nyuma yaho Abanyeshuri n’Insorensore bagerageje kwiyama ibyo bikorwa bigana mukwigaragambya ariko bakaba baraje gukomwa imbere na police.
Kuru yu wa Kane tariki 17/08/2023, aba banyeshuri bageragegeje kwigaragambya mubice bihurira mo abantu benshi ariko byarangiye n’ubundi abashinzwe umutekano babi burijemo.
Umutwe w’itwaje Imbunda ukorana na Guverinoma ya Kinshasa, ukaba ariwo ushigwa kwisonga mubashimuta Abanyeshuri nkuko bivugwa nabantu baturiye Goma.