Sama Lukonde wari minisitiri w’intebe muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yasabye kwegura kuri uwo mwanya.
Ni kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20/02/2024, bwana minisitiri w’intebe Sama Lukonde yagejeje ibarua y’u bwegure bwe kuri perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo.
Minisitiri w’intebe yeguye ku mirimo ye kuko agomba kujya mu nteko nshinga mategeko nyuma y’uko atorewe kuyobora inteko nshinga mategeko, mu matora aheruka kuba muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku badepite n’umwanya w’u mukuru w’igihugu.
Biravugwa ko hari n’abandi bayobozi bohejuru bagomba kwegura, harimo na minisitiri witangaza makuru, akaba ari n’umuvugizi wa Guverinema ya Kinshasa, Patrick Muyaya. Haravugwa kandi na Bahati Rukwebo wari perezida wa Sena akaba yahawe izindi nshingano mu nteko nshinga mategeko, ndetse we akaba yaramaze no gusezera kuri izi nshingano, hari kandi n’uwari minisitiri wa mashuri nawe wamaze kweguzwa, nk’uko iy’inkuru tuyikesha ikinyamakuru cya Actualite CD.
Ku bari basanzwe muri Guverinoma ya Sama Lukonde bakaba baratorewe kuba abadepite, byaje kuba ikibazo cyabanjye kuzana agasaku kuko bifuza ga kuba boguma mu myamya basanganwe bakongera no gukora mu myamya mishya, gusa ubusabe bwabo ntibwashimwe kuko babwiwe ko niba byarigeze kuba muri RDC kuri ubu bitoshoboka. Bakimara gutorerwa kuba abadepite bagomba guhitamo hamwe habanogoye, niba ari ukuguma muri Guverinoma cyangwa se bakajya aho batorewe.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko muri cyo gihe babuze amahitamo, n’ibwo bahitishijwemo iminsi icumi n’itanu, mugihe muriyo minsi babuze amahitamo bazaba bagiye gutakaza imyamya yose.
Biteganijwe ko hashirwaho abagize Sena bashya, ibyo byose bikazaja kugera mu mpera z’u kwezi kwa Kane byarangiye kugira Guverinoma nshya izashirweho mu kwezi kwa Gatanu, uyu mwaka.
Abarimo na minisitiri w’intebe Sama Lukonde waraye agejeje ibarua y’u bwegure bwe kuri perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bageze muriyi Guverinoma mu kwezi kwa Kabiri, umwaka w’2021.
Uy’u mwanya wa minisitiri w’intebe muri RDC, abenshi mu Banyekongo bari gusaba ko wo habwa Jean Pierre Bemba Gombo, usanzwe ari minisitiri w’intebe w’ungirije akaba ari na minisitiri w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Abasabira Jean Pierre Bemba Gombo kuba minisitiri w’intebe na banyekongo basanzwe biyita abanyekongo bukuri(Congolais de père et de mère). Bemba Gombo ngo yashimwe cyane kubushake yagaragaje mu ntambara RDC ihanganyemo n’ingabo za General Sultan Makenga.
MCN.