Haravugwa ubujura bukomeye mungabo za FARDC, i Kisangani .
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 20.06.2023, saa 9:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, Lt General Christian Tshiwewe, kuriki cyumweru gishize, yasuye ingabo za FARDC, zirimukigo gikuru ca Kisangani, ahageze asanga imiti yose yoherezwa abasirikare i Kisangani itazibageraho.
Gen Christian Chiwewe, akimara guhabwa raporo ko imiti ivura abasirikare itagera murako gace yahise ababwira ko buri kwezi asinya ko hoherejwe amafaranga yifashishwa mu kugura ibikoresho bitandukanye byagisirikare haba haririmo n’imiti ibavura, nkuko tubikesha bamwe mungabo za FARDC.
Uyu musirikare wavugaga mu ijwi rirenga, yagaragaje ko ababajwe no gusanga aba basirikare nta miti bafite, kandi yohereza amafaranga burigihe agura imiti.
Ati: “Njyewe nsohora amafaranga yo gukoresha ibintu byinshi byagisirikare harimo nagura imiti. Ariko ngeze muri Bauma, nsanga ntamiti ihagera. Amafaranga ntabwo agera aho yoherezwa. Muzafungwa.”
Uyumugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Lt General Christian Tshiwewe, yanarangije ateguza abasirikare biba amafaranga y’imiti ya bagenzi babo ko bazafungwa.
Mu bindi bibazo Tshiwewe avuga mubasirikare ba FARDC ayobora harimo ubugambanyi, aho abashinja gushyira ku karubanda amakuru y’ibanga yerekeye ku mutekano wa RDC bikaba byabangamira gahunda Leta ifite ku rugamba rwayo n’abo bahanganye.