Haravugwa ukutavuga rumwe gukomeye hagati ya perezida Macron na Netanyahu wa Israel.
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ukutumvikana kwabo kugenda gufata indi ntera bapfa Liban.
Kuva tariki ya 23/09/2024, ingabo za Israel zatangije ibitero muri Liban ku birindiro by’uyumutwe wa Hezbollah, byaje no kugwamo umuyobozi w’uyu mutwe Hassan Nasrallah.
Ikindi kandi ibi bitero bya Israel byaje kwaguka ndetse ingabo zayo zinjira muri Liban aho zikomeje kurwanirayo n’abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah.
Ibi bitero hari abo bitaguye neza barimo na perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, igihugu gifitanye amateka na Liban.
Byaje kuba bibi ubwo minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabaga umuryango w’Abibumbye, UN, gukura ingabo zawo muri Liban.
Netanyahu yashinjiga izi ngabo za UN guha abarwanyi ba Hezbollah ubuhungiro. Ibi perezida Emmanuel Macron akimbyumva yikomye Netanyahu wa Israel, u Bufaransa aribwo bufite ingabo nyinshi muri izo ngabo z’umuryango w’Abibumbye.
Mu nama y’abaminisitiri yabaye ku wa Kabiri tariki 15/10/2024, perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabwiye Netanyahu ko igihugu ayoboye cyashinzwe n’icyemezo cya UN.
Yagize ati: “Bwana Netanyahu, nta gomba kwibagirwa ko igihugu cye, cyaremwe n’umwanzuro wa UN mu 1947 ubwo inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye yatoraga icyemezo cyo kugabanya Palestine ibice bibiri, hakavamo ubutaka bw’Abayahudi n’ubw’Abarabu.”
Ni amagambo yarakaje minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byatumye asubiza Macron ko Israel yabayeho kubera intambara yo kwihorera.
Yagize ati: “Ndibutsa perezida w’u Bufaransa, ko umwanzuro wa UN atariwo washinze Leta ya Israel, yashinzwe n’intsinzi y’intambara y’ubwingenge yarwanwe n’indwanyi z’amaraso y’ubutsinzi.”
Macron na Netanyahu muri ibi bihe ntibari guhuza ku ntambara za Israel ni mu gihe uyu mutegetsi w’u Bufaransa aherutse kumvikana avuga ko Israel ikwiriye guhagarikirwa guhabwa imbunda.
MCN.