Haravugwa umubano mwiza mukarere ka Bibogobogo hagati ya Bapfulero na Banyamulenge.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 14/08/2023, saa 6:40Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mubibogobogo homuri teritware ya Fizi, Intara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, haravugwa umubano mwiza hagati ya Moko ahaturiye ahanini Abanyamulenge na Bapfulero. Nimugihe muraka karere harihagize imyaka myinshi habera intambara. Intambara yaberaga muraka karere yakorwaga na ba Mai Mai Bishambuke, bagabaga ibitero mu Mihana ya Banyamulenge.
Iyi ntamabara yasize imihana myinshi isenyaguritse ndetse n’inka zaba Nyamulenge ziranyagwa n’inshi na bantu benshi barapfa abandi barahunga.
Gusa mu minsi ishize muraka karere Abanyamulenge bamwe bari barahungiye mu Mushashya(Kamanyora) na Uganda bari bahungutse basubira kuja kubaka aka karere.
Mu nkuru twaraye duhawe nuko Abapfulero baba bashaka umubano mwiza muraka karere nimugihe muriki Cyumweru gishize Abasore ba Banyamulenge bahuye na Bapfulero bafite imipanga n’inkoni umwe muribo ashaka kubagirira nabi ababo baramwangira aza nokugera igihe akubitwa.
Uwatanze iyi nkuru kuri Minembwe Capital News, yagize ati: “Mu Cyumweru, gishize Abasore ba Banyamulenge, bari ba ragiye haza kuza Abapfulero, basanga aba Banyamulenge baragiye Inka. Umwe muri ba Bapfulero ashaka kunyaga z’Anka ababo bara mubuza, bamubujije atema mo Inka zibiri. Niho abo Bapfulero babwiriye Abanyamulenge ngo bamukubite. Baramukubita ava aho bamwikoreye ndetse Abapfulero banga kumuvuza ngo kuko yashatse kubateranya n’Abanyamulenge!”
Twabibutsa ko kandi aka karere hari mukuba n’imikino itandukanye igamije kuzana imigenderanire myiza hagati ya Bapfulero na Banyamulenge, Ababembe ndetse na Banyindu.
Iy’inkuru yakomeje ivuga ko umupfulero wa kubiswe na Banyamulenge mugihe yaramaze gutema Inka zabo zibiri azitemesheje umuhoro (Umupanga), ko muruwo mwanya haje kugera Abasirikare ba Guverinoma ya Congo bakihagera babwiwe uko byagenze kugira umupfulero akubitwe nyuma abasirikare nabo ngo bategetse ko yongera gukubitwa ngo murako kanya bo ubwabo ba munyuzaho utunyafu!! Nkuko twarimo tubyiganirwa na baturage baturiye Bibogobogo.